Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda bari kuganira ku byaha ndengamipaka

Abayobozi ba polisi y’u Rwanda n’iya Uganda bateraniye mu karere ka Musanze mu rwego rwo gushakira umuti urambye ibyaha ndengamipaka nk’ubujura bw’amamodoka, iyinjizwa rya kanyanga mu Rwanda, ubucuruzi bw’abantu n’ibindi.

Umuyobozi wa polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana, yavuze ko hamwe na bagenzi babo bo muri Uganda bagiye gufatanya mu gushakira umuti urambye ibi byaha bikunze kugaragara mu bihugu bigize akarere k’ibiga bigari.

Mu biri kuganirwaho harimo n’icyaha cy’icuruzwa ry’abantu, icyaha ndengamipaka cyakunze kuboneka muri ibi bihugu byombi mu bihe byashize. Aba bayobozi ba polisi biyemeje kugifatira ingamba zikaze.

IGP Emmanuel Gasana (hagati), uyobora polisi y'u Rwanda.
IGP Emmanuel Gasana (hagati), uyobora polisi y’u Rwanda.

Muri iyo nama yatangiye kuri uyu wa kane tariki 16/08/2012 hateganijwe ko bagomba kuganira kuri ibyo bibazo byombi bibera ku mipaka kandi bigafatirwa n’ingamba.

Baguma, umuyobozi wa interpole mu Rwanda avuga ko kugirango polisi z’ibihugu byombi zibashe kugira icyerekezo kimwe, bagomba kubiganiraho kandi bakiyemeza gushyira mu bikorwa imyanzuro izafatwa mu gihe kiri imbere.

Bamwe mu bapolisi ku mpande zombi bitabiriye inama.
Bamwe mu bapolisi ku mpande zombi bitabiriye inama.

Ismail Womanya wungirije umuyozi wa interpole muri Uganda, yagarutse ku iyinjizwa rya kanyanga mu Rwanda, igicuruzwa gifatwa nk’ikiyobyabwenge mu Rwanda, agaragaza ko uruhare runini rufitwe n’u Rwanda mu gukumira iyinjizwa ryayo mu gihugu.

Iyi nama ije ikurikira indi nk’iyi yabereye muri Uganda mu mezi atatu ashize, ikaba yari yahuje abayobozi ba polisi ku mpande zombi.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka