Mu ruzi rw’Akagera hatoraguwe umurambo utaramenyekana nyirawo

Mu gitondo cyo kuwa kabiri tariki 21/08/2012 mu kagari ka Karumuna, umurenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera mu ruzi rw’akagera hatoraguwe umurambo w’umuntu utaramenyekana amazina ye.

Uyu murambo wabonywe saa tanu z’amanywa n’abahingaga mu gishanga cy’Akagera nabo bihutira gutabaza inzego z’umutekano ndetse n’ubuyobozi maze barawurihora; nk’uko byemezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntarama, Mukantwari Bertilde.

Yagize ati “ ubu turimo gutanga amatangazo mu tugari twose kugira ngo turebe uburyo twamenya amazina ya nyakwigendera ndetse naho akomoka ndetse tunaperereze icyatumye nyakwigendera yitaba Imana”.

Mukantwari anavuga ko binashoboka ko uyu nyakwigendera yaba atari n’umuturage wo mu murenge wa Ntarama, akaba ariyo mpamvu bakomeza no kubaza mu yindi mirenge ituranye n’uwo wa Ntarama.

Uruzi rw'Akagera rugabanya u Rwanda, Uburundi na Tanzaniya.
Uruzi rw’Akagera rugabanya u Rwanda, Uburundi na Tanzaniya.

Dusabe Paul, umwe mu baturage babonye uwo murambo yavuze ko bawubonye urimo gutembera mu mazi, bihutira kuwurohora no kubimenyesha ubuyobozi.

Ati “turimo kureba isura ye tugasana inaha tutamuzi ariko turakomeza kubaririza yewe tunagere hakurya y’uruzi kugeza igihe tumenye uyu muntu uwo ariwe naho aturuka”.

Uumurambo wa nyakwigendera washyizwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya ADEPR Nyamata mu gihe hagiteganyijwe ko ushyingurwa.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko abanyamakuru banyu... Ntavuga niba ari umurambo w’umugabo, w’umugore, w’umwana, uri mu kigero cy’imyaka iyi n’iyi, ureshya gutya. Amahugurwa ...

Kumiro yanditse ku itariki ya: 23-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka