Kamonyi: Abamotari badafite ibyangombwa babangamira bagenzi ba bo babifite

Abakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto bakorera mu karere ka Kamonyi babangamirwa n’abagakora badafite ibyangombwa bita “inyeshyamba”. Batunga agatoki abayobozi ba koperative yabo ko babakingira ikibaba ngo badafatwa na polisi ikabahana.

Abo batwara nta byangombwa usanga ari bo bakunze gukora amakosa yo mu muhanda, nko gutendeka no kudaha umugenzi ingofero yabugenewe (casque). Iyo bagenzi ba bo bagerageje ku bakangara no kubagira inama, ntibabumva kuko bo icyo baba bishakira ari amafaranga.

Ku iseta y’abamotari ya Rugobagoba, ahakunze gukorerwa ingendo nyinshi kuri moto zerekeza ku Mugina na Nyamiyaga; ni hamwe mu hakunze kugaragara ikibazo cy’abamotari badafite ibyangombwa.

Bazumukiza Gilbert, umwe mu bashinzwe umutekano w’abamotari bibumbiye muri Koperative COCTAMOKA ihuriwemo n’abamotari bakorera mu karere ka Kamonyi, avuga ko ku iseta ya Rugobagoba hakorera abamotari bita inyeshyamba zigera kuri esheshatu.

Ushinzwe umutekano aba afite uburenganzira bwo kubahagarika ariko kuko aba afite ubwoba bw’uko bashobora kumuhohotera, ahitamo kubareka bagakora ahubwo akabasaba kubahiriza amabwiriza ya Koperative.

Aragira ati “kuko abenshi ari ba kavukire b’inaha, dutinya ko tubahagaritse batugirira nabi, kandi na bo nta kindi bafite bakora”.

Abamotari bo ku Kamonyi.
Abamotari bo ku Kamonyi.

Abakora ako kazi babifitiye ibyangombwa bo bavuga ko abo bayobozi ba koperative bagira uruhare mu guhishira izo nyeshyamba, kuko nk’iyo polisi yaje kuhakorera, baburira izo nyeshyamba ntizikore.

Dore uko bamwe muri bo babivuga: “hari igihe cyageze koperative isa n’icitsemo kabiri; iy’abanyamuryango n’iy’inyeshyamba zishyigikiwe n’abayobozi ba koperative, kuko babaka amafaranga ngo babahishire”.

Ibyo ngo bibangamira abafite ibyangombwa kuko batanga umusanzu wa buri munsi mu gihe inyeshyamba ntawo zitanga, kandi n’amakosa bakora akaba yitirirwa abamotari bose.

Perezida wa COCTAMOKA, Tuyisenge Cyprien, avuga ko nta nyeshyamba ubuyobozi bujya buhishira, ahubwo ko hari benshi bamaze gufata bakabahana. Ati “birashoboka ko hari ababa bakibikora bihishahisha ariko koperative nta ruhare ibifitemo”.

Mu karere kose hari abakoraga badafite ibyangombwa bagera ku 100 bahagaritse, urutonde rwa bo bararushyikirije polisi ngo ibafashe kubona ibyangombwa kuko harimo n’abatazi gusoma no kwandika.

Tuyisenge arongera kwibutsa abagenzi gutega umumotari wambaye ijire kuko ari cyo kirango cy’abafite ibyangombwa.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka