Rutsiro : Afunze azira gutema umukecuru ukuboko

Bizimana Barthazar utuye mu kagari ka Mageragere, umurenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro yashyikirijwe inzego zishinzwe umutekano mu karere, nyuma yo gutema ukuboko umukecuru witwa Kabagina Mariyana.

Bizimana yatemye Kabagina kuwa mbere tariki 20/08/2012 mu masaha ya saa tanu n’igice z’amanywa, ubwo Bizimana yavaga mu kagari atuyemo ka Mageragere akaza mu kandi kagari ka Bumba mu murenge wa Mushubati, aha hakaba ari ho nyina wa Bizimana asanzwe atuye.

Nyina wa Bizimana witwa Nyirarekeraho Damarisi avuga ko Bizimana yaje mu rugo rw’uyu mukecuru agatangira kumukubita. Abaturanyi barahagobotse barabakiza.

Nyirarekeraho, umukecuru w’imyaka 72 y’amavuko yahise ahunga ku buryo wa muhungu we yakomeje kumushaka ariko ntiyamubona, ahitamo kwinjira mu nzu ye yangiza bimwe mu byari biyirimo, amena n’urwagwa rwari rutaze nk’uko abaturanyi bari bahari babivuga.

Amaze kuyoberwa aho nyina yahungiye, Bizimana yahise yirukankana umukecuru witwa Kabagina Mariyana amukomeretsa ku kiganza ndetse no ku kuboko ahagana haruguru.

Uru rugomo rubaye nyuma y’umwaka wari ushize Bizimana atarebana neza na nyina kuko yavugaga ko yamuhaye isambu ntoya agereranyije n’iyo abandi bana bahawe.

Umwe mu bari aho icyo gikorwa cyabereye witwa Ndahayo Agustini avuga ko Bizimana yahoye uwo mukecuru ko asanzwe ari inshuti ya nyina. Ndahayo ati: « Bizimana yaje yisararanga avuga ngo Kabagina afatanyije na nyina wa Bizimana kumwanga, ngo ni na bo barya ibya se, nuko bahera aho batangira kujurungutana».

Kabagina amaze gukomereka ku kuboko abaturage bahise bamujyana kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Mushubati. Bitewe n’uko yakomeretse bikomeye, agomba koherezwa ku bitaro bikuru bya Murunda biherereye mu karere ka Rutsiro. Naho Bizimana we yahise ashyikirizwa inzego zishinzwe umutekano mu karere.

Bumwe mu buryo bwo gukemura amakimbirane hagati mu miryango atarafata intera yo hejuru, burimo inzego zashyizweho mu midugudu zigizwe n’abantu bashinzwe umutekano wo mu ngo bazwi ku izina rya Community Policing, hakaba n’abandi bashinzwe kurwanya no gukumira ihohoterwa ry’uburyo bwose rishobora kuvuka mu midugudu, kongeraho n’abandi bose bo mu nzego z’ibanze cyane cyane mu mudugudu n’akagari.

Abo bose baba bafite inshingano zo kumenya amakuru ya buri mudugudu, bakamenya ibibazo byenda kuvuka bakabikumira hakiri kare, noneho n’ibyabashije kubaho byatunguranye bagafatanya kubishakira ibisubizo; nk’uko bisobanurwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Bumba, Hategekimana Ildephonse.

Amakimbirane ashingiye ku mitungo ni kimwe mu bikunze guteza umutekano muke hagati y’abaturage akenshi baba bafitanye n’amasano ya hafi mu miryango.

Ayo makimbirane akunze kugaragara nyamara atavutse ako kanya ahubwo amaze igihe. Mu gihe ibibazo biyatera bidahise bikemurwa hakiri kare, ni bwo bifata intera yo hejuru, rimwe na rimwe bikaba byatuma habaho no kwicana.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka