Cyanika: Yongeye gutabwa muri yombi nyuma yo gutoroka uburoko

Bizimana Sehinja w’imyaka 22 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gahunga iri mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera nyuma yo gutabwa muri yombi yatorotse uburoko.

Bizimana yatorotse uburoko anyuze mu idirishya tariki 15/08/2012 ubwo yari afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gahunga ashinjwa kwiba ibiro 35 by’ibishyimbo mu rugo rw’umugabo witwa Ntawuguranimana Joseph utuye mu mudugudu wa Kidaho, akagari ka Kagitega, mu murenge wa Cyanika ariko akabihakana.

Uwo musore yongeye gufatwa tariki 16/08/2012 nyuma yo kumushakisha hifashishijwe irondo ndetse n’Imbangukiragutabara zo mu mudugudu wa Kidaho; nk’uko Rukimirana Jean de Dieu umukuru w’uwo mudugudu abitangaza.

Agita ati “Nyina (wa Sehinja) yabonaga nta kundi ibimenyetso bimufata, yaje kuntabaza nk’umukuru w’umudugudu ati muze njye kubereka bya bishyimbo aho biri. Tugeze iwe ibishyimbo tubikura mu nzu wa musore nawe twahise tumufata”.

Sehinja asanzwe ari umujura

Abaturage batuye umudugudu wa Kidaho bavuga ko Sehinja ari we wahungabanyaga umutekano muri uwo mudugudu kuko yari umujura wibaga ikintu icyo ari cyo cyose. Ngo yanapfumuraga amazu maze akiba ibyo asanzemo.

Ntawuguranimana umwe mu bibwe na Sehinja avuga ko uwo mujura yashatse kumwiba guhera ku wa mbere tariki 13/08/2012.

Agira ati “ku wa mbere cyaraje gisanga umudamu wanjye mu nzu nka saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Noneho mu gihe umudamu wanjye arimo gushaka ibyo kurya, ashaka kujya mu gikoni kugira ngo inzu nini asige ayikinze, naho cyo cyari cyageze mu nzu kare umugore atabizi…ahita amukubita aramusimbuka ariruka…”

Umugore yahise atabaza abaje gutabara basanga ari Sehinja maze ariruka arabasiga. Uwo mujura ntiyashizwe kuko ku wa gatatu tariki 15/08/2012 yongeye kugaruka aribwo yibaga ibiro 35 by’ibishyimbo nyuma akaza gufatwa.

Umukuru w’umudugudu wa Kidaho nawe yameza ko Sehinja asanzwe ari umujura kuko afite dosiye nyinshi ziri kuri sitasiyo ya Polisi ya Gahunga zimurega ubujura butandukanye.

Muri izo dosiye harimo ko tariki 19/06/2012 Sehinja yibye ibiro 100 by’ibirayi k’umugabo bakunze kwita Cyiza. Naho tariki 08/09/2009 nabwo uwo mujura yarafunzwe aregwa kwiba ibintu bitandukanye mu rugo rw’uwitwa Kanyaruhengeri; nk’uko umukuru w’umudugudu wa Kidaho abisobanura.

Rukimirana asaba ko uwo mujura yakurikiranwa n’amategeko kugira ngo abaturage b’umudugudu ayobora bagire amahoro. Umudugudu wa Kidaho ufite umutekano uretse uwo mujura wawuhungabanyaga yiba abaturage nk’uko abisobanura.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka