Muhanga: Umugabo w’imyaka 24 yiyahuye yimanitse mu mugozi

Twahirwa Innocent wo mu kagari ka Kinini mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga yiyahuye yimanitse mu mugozi mu ijoro ryo ku wa 15/08/2012.

Bamwe mu bakiliya bari baje kureba uyu musore ngo abahe ibyo bashakaga batangaza ko basanze urujyi rufungiye imbere ndetse n’umuziki mwinshi, byasabye ko bica urugi, bafunguye basanga amanitse mu mugozi.

Umugore we, Mutoniwase Yvonne, avuga ko ku mugoroba yaraye amwirukanye mu rugo amutera ubwoba ko natahava ashobora kumwica, ati: “yambwiye ngo nintava aha ndakwica, tujyane”.

Uyu mugore avuga ko uru rugo rwabo rwahoragamo amakimbirane kuko umugabo yahoraga ataha ashaka gukubita umugore we kuko yakekaga ko afite abandi bagabo bamutereta.

Abaturanyi b’uyu mugabo bavuga ko yari asanzwe ari umuntu unywa ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi, kuko hari n’ibyo bamusanganye. Bakaba bakeka ko mbere yo kwiyahura yari yabanje kurunywaho.

Ikindi uyu mugabo ashobora kuba mubyo yiyahurishije harimo n’ikinini cy’imbeba bavuga ko yabanje kunywa mbere yo kwimanika mu mugozi.

Polisi y’igihugu yajyanye umurambo ku bitaro bya Kabgayi kugira ngo bawusuzume.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka