Gakenke: Umwana yishe se amuziza amafaranga

Innocent Munyemana w’imyaka 28 wo mu murenge wa Coko, akarere ka Gakenke ari mu maboko ya Polisi ikorera mu Karere ka Gakenke nyuma yo kwica se kuwa kane tariki 16/08/2012 amuziza amafaranga.

Munyemana yishe umubyeyi we witwa Evariste Habufite w’imyaka 55 amuhoye ko yamuhaye amafaranga make nyuma yo kurangiza inzu bari bapatanye kubaka; nk’uko Polisi y’igihugu ibitangaza.

Uyu mwana gito yemera ko yishe se yabigambiriye kuko yanze kumuha umugabane w’amafaranga yakoreye. Iperereza rigaragaza ko Munyemana yakoze ibyaha bitandukanye bijyanye n’ihohoterwa ryo mu rugo akanabifungirwa inshuro nyinshi.

Umuvugizi wa Polisi, Supt. Theos Badege, ahamagarira abantu bose kwirinda amakimbirane ahubwo bakumvikana cyangwa bakagana ubutabera mu rwego rwo kwirinda impfu zitunguranye.

Agira ati: “Ntibyumvikana uburyo amakimbirane yo mu muryango ahitana ubuzima bw’abantu kandi ashobora kwirindwa”.

Supt. Badege yasabye imiryango kudahishira amakimbirane yo mu ngo ahubwo bakabimenyesha inzego z’ubuyobozi kugira ngo akemurwe amazi atararenga inkombe.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gakenke, CIP Donat Kinani, yagiranye inama n’abaturage maze abahamagarira kwirinda amakimbirane no gukorana n’inzego zishinzwe umutekano bahana amakuru ku gihe kugira ngo hirindwe ibyaha nk’ibyo.

Ingingo ya 140 na 141 y’amategeko mpanabyaha y’u Rwanda agena igihano cy’igifungo cya burundu ku cyaha cyo kwica bigambiriwe.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abanyarwanda turiho umuvumo. Dusenge cyane imana itubabarire ibyaha nibicumuro. Ubuntu bw’imana n’amaraso ya yesu bitugote. Maitre jean baptiste mugabe.

Mugabe jean baptiste yanditse ku itariki ya: 20-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka