Rusizi: Afuzwe azira kwiba umugore amafaranga ibihumbi 300

Nsekambabaye Pascal bakunze guhimba Misuba afungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Kamembe azira kwiba umugore amafaranga ibihumbi 300 yari afite mu gikapu mu modoka ku mugoroba wa tariki 16/08/2012.

Uwo mugore ngo yasohotse muri iyo modoka yajemo asiga agakapu karimo ayo mafaranga mu modoka agiye gushaka indi imugeza Bugarama nibwo icyo gisambo cyakomeje kumugendaho kimubwira ko kimubonera imodoka nyuma yaho cyaje kugaruka giterura agakapu kiriruka.

Nsekambabaye mu maboko ya polisi azira kwiba amafaranga ibihumbi 300.
Nsekambabaye mu maboko ya polisi azira kwiba amafaranga ibihumbi 300.

Ubwo umugore yagarukaga yasanze agakapu kagiye akebutse asanga uwo mugabo yahunze nibwo yitabaje abantu bamurangira aho Nsekambabaye atuye mu gitondo cya kare polisi yarahazindukiye isanga Nsekambabaye afite cya gikapu ariko yisobanura avuga ko nta mafaranga yari arimo.

Yahise atabwa muri yombi kandi uyu mugore utarashatse gutangaza amazina ye yavuze ko adashobora kugera mu rugo adafite ayo mafaranga kuko ngo umugabo we yamumerera nabi.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka