Gakenke: Ubujura bukomeje kwibasira abatuye umujyi wa Gakenke

Nyuma y’ubujura bwo gucukura inzu z’ubucuruzi bumaze iminsi bwibasiye abacuruzi, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nemba, Niyitegeka Prosper, yibwe ipikipiki yo mu bwoko bwa Yamaha AG 100 ubwo yari mu nama ku biro by’akarere ka Gakenke.

Iyo pikipiki ifite purake GRM 132 C yibwe ku wa kabiri tariki 14/08/2012 hagati ya saa tanu na saa sita z’amanywa ubwo yari iparitse ku karere, uwayibwe arengera mu murenge wa Ruli uhana imbibi n’akarere ka Muhanga; nk’uko byatangajwe na Niyitegeka.

Mu minsi ishize, mu murenge wa Nemba hibwe na none ipikipiki yo mu bwoko bwa Yamaha AG 100 iburirwa irengero burundu.

Ipikipiki yo mu bwoko bwa AG 100 (Photo: N. Leonard)
Ipikipiki yo mu bwoko bwa AG 100 (Photo: N. Leonard)

Mu ijoro rishyira tariki 12/08/2012, mu gasentere ka Nyabutaka, akagali ka Nganzo ho mu murenge wa Gakenke, ubundi bujura bwibasiye umucuruzi wa boutique witwa Nsengiyumva Reverien yibwe ibicuruzwa bifite agaciro k’ibihumbi 900, inzu acururizamo icukuwe banyuze mu nzu yindi bifatanye.

Hitimana Vedaste wararaga mu nzu na Kayiranga Primiane wari umuzamu wo hanze batawe mu yombi na Polisi ubu bakaba bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke mu gihe hagikorwa iperereza kuri ubwo bujura.

Hitimana w’imyaka 19 wibwe inshuro ebyiri arara muri iyo nzu, asobanura ko abajura bacukuye inzu bapakurura ibicuruzwa bya boutique asinziriye kugeza ubwo umuzamu yazaga mu masaha ya saa kumi n’imwe za mugitondo akamubyutsa amubwira ko bibwe.

Hitimana na Kayiranga bari mu maboko ya Polisi (Photo: N. Leonard)
Hitimana na Kayiranga bari mu maboko ya Polisi (Photo: N. Leonard)

Kayiranga w’imyaka 24 avuga ko yasibye kurara izamu kuko yaryamye kare mu yindi nzu iri hafi aho nyiri inzu agenda atamubyukije ashiduka mu masaha ya saa kumi n’imwe ageze kuri boutique yarariraga asanga bibwe.

Nsengiyumva yaherukaga kwibasirwa n’ubujura nk’ubu mu mezi atatu ashize. Mu ijoro rishyira tariki 11/08/2012 mu Gasentere ka Gakenke mu Murenge wa Gakenke hari umucuruzi wibwe ibintu bifite agaciro karenga ibihumbi 150, abajura bacukuye boutique.

Ibi byabaye kandi mu mpera z’ukwezi kwa gatanu 2012 muri aka kagali aho undi mucuruzi yibwe inzoga zifite agaciro k’ibihumbi 80 na we inzu ye bayicukuye.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka