Ruhango: Umusore arakekwaho kwica umukobwa biteguraga kurushingana

Emmanuel Nyabyenda afungiye kuri station ya Polisi ya Kabagali, akekwaho urupfu rutunguranye rw’inshuti ye yitwa Valentine Uwamahoro rwabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 20/08/2012.

Uwamahoro Valentine ukomoka mu mudugudu wa Nyamuko, akagari ka Rubona umurenge wa Bweremana mu karere ka Ruhango, yitabye Imana ubwo yari avanye n’inshutiye Nyabyenda mu bukwe bw’avandimwe be.

Urupfu rwa Nyakwigendera rwamenyekanye ubwo Nyabyenda yari aryamanye n’umukunzi we, akabona inshuti ye imerewe nabi mu kanya gato agihuruza abantu umukobwa agahita yitaba Imana, nk’uko bitangazwa na Christine Uwamahoro umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bweramana.

N’ubwo uyu musore w’imyaka 29 yatawe muri yombi akekwaho kwiyicira inshuti, abaturage bo baravuga ko uyu mukobwa ashobora kuba yarozwe na nyirasenge aho bari biriranywe mu bukwe.

Inzego z’umutekano ziravuga ko zabaye zicumbikiye uyu musore mu gihe ipirereza rigikomeje.

Umurambo wa Nyakwigendera wo wahise ujyanwa mu bitaro bya Gitwe, ariko ntibyashoboka ko ukorerwa isuzumwa ahubwo uhita woherezwa ku bitaro bya Kacyiru.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Rwose Nubwo Abantu Bamwe Babaye Nkinyamaswa Mugushishimura Bagenzi Babo Mais Uyu Musore We Ntibimusa? Kuko Naho Yaba Yaryamanye Nawe Yaragifit’uburenganzira Bwokumubwirako Bahombyubukwe,ko Bishyingiy’ubwabo Bombi? Hubwo Biriya Ninka Birya Bivugwa Kwiyobora Byagisore Bigwiriyemwo Irari Ryinshi? Nisomo Ninyigisho Rurema Yashatse Kwereka Uriya Musore,niyihangane Kd Bamworohereze Kuko Ubwandu Bwurupf’abantu Benshi Basigaye Barugendana Nuko Nyiribibazo Bimugwira? Nahubundi Bagenzure Aho Banyuze Hose Niminsi Yarabayeho Niba Ntakibazo Kindi Yarafite?Gusa Pole Kumiryango Yabo Bageni Bombi

Karyango Elphaz yanditse ku itariki ya: 5-07-2014  →  Musubize

uyumusure ndumva arengana. uwomukobwa yazize amarozi ikibazogusa nuko ngo leta itayemera. birababaje.

bazire yanditse ku itariki ya: 21-08-2012  →  Musubize

Uyu mukobwa ashobora kuba yarazize uburozi yaririye mubukwe nkuko yaba yarazize umutima kubera imibonano bakoze atazi ko afite ikibazo cy’umutima. Rwose uriya musore ntarwango mbona yarafitiye uriya fiancé we, nibamurekure nibura amaushyingure naho ubundi nawe ashobora kuvanamo uburwayi bw’umutima.

dudu yanditse ku itariki ya: 21-08-2012  →  Musubize

Mufungure uwo musore ajye kunamira inshuti ye! Ibyago yagize ntawe bitabaho. Erega agatsina kararyoha bana ba Mama, cyane ko baniteguraga kurushinga. Bazarebe ko adafite igitsina kirekire cyane cyaba cyarazamutse kigatobora matrice kigakabakaba umutima wa cherie we!!! Imana imwakire disi nubwo yaguye mu cyaha

karaha yanditse ku itariki ya: 21-08-2012  →  Musubize

birababaje, gusa reka turebe icyo muganga atangaza kurupfu
rwa velentine. kdi niba ari uburozi,hakorwe ipererezanyaryo uwabikoze abihanirwe.

eliphaz yanditse ku itariki ya: 21-08-2012  →  Musubize

ariko ibitaro binanirwa gukora ibizamini bite iyo bidashobotse nibinafata echantion ngo biyijyane kugirango ikorerwe examen. Ariko ubundi ibyo bitaro bikora bite ko n’abakozi babyo bamwe bamwe bigendera ubwo bikorana neza n’abaturage kweli. aha bamwe ngo bahemberwa mumifuka bitewe naho bakora abandi nabo bagakorera abandi bagahebwa uko bishakiye kubona bamwe mubakozi batarahebwa ubwo ahahahaha Leta izokore audit kubakozi bahakora kabisa

isimbi yanditse ku itariki ya: 21-08-2012  →  Musubize

Gusa birababaje!imana imwakire

Anicet niyonzima yanditse ku itariki ya: 21-08-2012  →  Musubize

Murebe neza uyu musore ashobora kuba arengana mucyaro bararoga.

Mugabe jean baptiste yanditse ku itariki ya: 20-08-2012  →  Musubize

Ariko rero nkuko guverinoma yacu ihora ishakira ibyiza abanyarwanda,izashake uburyo izajya ikemura ibibazo nkibi,hari ukuntu uburikumwe numuntu agahita apfa ntaruhare ubigizemo yemwe mwanakundanaga.nyuma bakugeza mubutabera uhanganye numushinjacyaha,ukabura ubwisobanuro ugakatirwa.none nkuwomusore azabisobanura ate?bajye birinda kuvumba ayobengewe ubundise baryamanaga,ahaaaaaaaa narumiwe da!

Simple Emmyno yanditse ku itariki ya: 20-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka