Umugabo witwa Gatarayiha Venuste yitabyimana akubiswe n’inkuba ubwo yari aryamanye n’umugore we tariki 08/08/2012 ahagana saa munani n’iminota 40 z’amanywa.
Itegeko ryo kumviriza telefoni z’abaturage rimaze iminsi ritowe n’Inteko ishinga amategeko, rigamije gukumira kumviriza umuntu bitajyanye n’umutekano w’igihigu. Ibi bitandukanye n’uko abantu bari babyumvise bakekaga ko umudendezo wabo ugiye gusagarirwa.
Ibyaha 1005 bishingiye ku ihohoterwa rikorerwa abana byabaye mu mezi arindwi ashize mu gihugu cyose. Ibyo bifitanye isano no kwangiza abana, gushaka abana bakiri batoya, gukoreshwa imirimo isaba ingufu no guta abana.
Imibiri igera kuri 40 y’abantu biganjemo abana n’abagore yatahuwe mu myobo ibikwamo amazi agenewe kuhira ubusitani bw’imboga n’imbuto mu kigo Home de la Vierge des Pauvres cyubatse mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza.
Imodoka y’ivatiri yakonkobotse mu muhanda wa kaburimbo iramenengana ijya muri saro y’inzu y’umuturage mu murenge wa Gashonga mu karere ka Rusizi ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo kuwa kabiri tariki 07/08/2012.
Dusabumuremyi Budensiyana w’imyaka 27, utuye mu mudugudu wa Mbari, akagari ka Karengera, umurenge wa Musambira, yakubiswe anamenwaho amavuta ashyushye n’umugabo we witwa Bizimungu Joseph, ahita atoroka.
Abagabo 20 bari mu maboko ya Polisi bakurikiranyweho ubujura buciye icyuho biba mu ngo z’abaturage ibikoresho birimo televiziyo za rutura. Icyaha gihanishwa igifungo cya burundu; nk’uko Polisi ibitangaza.
Umwana w’imyaka 12 yafashwe mu ijoro rya tariki 31/07/2012 amaze kwiyahuza umuti wa Kiyoda nyuma yo guhohoterwa n’umukozi wabaga mu rugo iwabo maze bituma uwo mwana amara iminsi itatu muri koma.
Muhawenimana Ildephonse w’imyaka 13 yaguye mu kizenga cy’amazi (pumping station) saa tanu tariki 07/08/2012 mu murenge wa Mpanga mu karere ka Kirehe ahita yitaba Imana.
Abaturage bakorera n’abatuye mu mujyi wa Ruhango, baravuga ko mu gihe gito itorero Nayoti rimaze ritangiye imirimo yaryo muri uyu mujyi babangamiwe cyane n’urusaku ruturuka ku byuma bya muzika bitangwa n’iri torero.
Mu nama y’umutekano yahuje abaturage b’umurenge wa Karambi, ubuyobozi bw’akarere n’inzego zishinzwe umutekano kuri uyu wa kabiri tariki 07/08/2012, uhagarariye abacitse ku icumu mu murenge wa Karambi yatangaje ko ahangayikishijwe n’umutekano w’umwe mu bacitse ku icumu muri uyu murenge.
Kubwumukiza Yottamu, umukuru w’umudugudu wa Nyamuko mu kagali ka Gatagara, umurenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza yakubiswe anarumwa izuru ahagana saa tatu z’ijoro tariki 6/08/2012 abikorewe n’umuturage winjiye umugore wo muri uwo mudugudu ayobora.
Imibare ishyirwa ahagaragara na Polisi y’igihugu igaragaza ko ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byagabanutse cyane. Intara y’Iburasizuba iza ku mwanya wa mbere mu kugira ibyaha byinshi byo kwangiza abana batoya.
Nyiransengimana w’imyaka 20 utuye mu kagali ka Menge, Umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze yatawe muri yombi tariki 05/08/2012 nyuma yo gukuramo inda y’amezi atatu.
Mukandinda Perpetue w’imyaka 52 wo mu murenge wa Shangi, akagari ka Shangi mu mudugudu wa Karambo yituye hasi imbere y’inzu ye mu gitondo cya tariki 03/08/2012 maze ahita yitaba Imana.
Rugaba Ezira w’imyaka 52 utuye mu karere ka Kirehe yiyahuye kuri uyu wa mbere tariki 06/08/2012 mu masaha ya saa yine za mu gitondo kubera amakimbirane yari amaze iminsi afitanye n’umugore we.
Kuwa gatandatu tariki 04/08/2012, polisi y’igihugu yataye muri yombi abantu babiri mu duce dutandukanye bafatanywe amafaranga y’amakorano.
Umuyobozi mukuru wa polisi y’igiuhugu, (IGP) Gasana Emmanuel yasuye abanyeshuri bari mu itorero mu kigo cya Gisirikari cya Gako abaganiriza ku birebana n’umutekano ariko yibanda cyane ku ruhare rw’abaturage mu gucunga umutekano (community policing).
Mu isengesho ryo kwiyambaza impuhwe z’Imana ryabaye tariki 05/08/2012 kuri Kiliziya gatorika yo mu Ruhango habonetse umwana w’uruhinja, bigaragara ko nyina ashobora kuba yarutaye ku bushake.
Mukamasabo Thabée, ari mu maboko ya Polisi kuri sitasiyo ya Kaduha, akurikiranyweho gukubita umukobwa we w’imyaka 14 bikamuviramo urupfu, tariki 30/07/2012, ubwo yari akimugeza mu rugo amuvanye aho yabaga.
Abantu batatu batawe muri yombi na Polisi y’igihugu ikorera mu Karere ka Gakenke nyuma y’ubujura bwibasiye SACCO y’umurenge wa Kamubuga mu ijoro ryishyira kuwa kane tariki 02/08/2012.
Mukarubega Donathile n’umugabo we ndetse na Tuyishimire Leontine, wakubiswe ifuni azira gusambana na Nemeyimana Joseph bakatiwe n’urukiko rw’ibanze rwa Gakenke igifungo cy’amezi atandatu kuri uyu wa gatanu tariki 03/08/2012.
Abagabo bane bo mu Murenge wa Rwiyamiyaga mu Karere ka Nyagatare bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare basinjwa gushaka kwivugana uwitwa Ndebakure Félicien, na we mu Murenge wa Rwimiyaga mu Kagari ka Ntoma, bakoresheje intwaro.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu 03/08/2012 mu Murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi hatwitswe ibintu bitandukanye byafatanywe abajura, abarobyi batemewe n’amategeko n’abandi bagizi ba nabi muri rusange.
Uwizeyimana Zakayo w’imyaka 30 yagiriwe n’ikirombe ubwo yacukuraga amabuye yo kubaka mu mudugudu wa Karambi akagari ka Mpumbu mu murenge wa Bushekeri ahita apfa mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 03/08/2012.
Kubera ikibazo cy’ubujura bwo mu ngo kimaze iminsi kigaragara mu mirenge imwe n’imwe yo mu mujyi wa Kigali, umurenge wa Nyarugunga wo mu karere ka Kicukiro wakoze inama y’umutekano yihutirwa yafatiwemo ingamba zigamije guca ubwo bujura.
Elie Munyazikwiye w’imyaka 31 yatawe muri yombi tariki 01/08/2012 na Polisi y’igihugu nyuma yo gufatanwa inoti eshashatu z’amafaranga 5000 ashaka kuyabitsa mu gashami ka Banki y’Abaturage ya Gakenke.
Ndikumana Souvenir w’imyaka 19 y’amavuko uvuga ko atuye mu karere Gasabo mu murenge wa Kimihurura mu mujyi wa Kigali yafatiwe mu cyuho yiba amafaranga y’iduka ricururizwamo telefoni zigendanwa mu mujyi wa Nyanza tariki 02/08/2012.
Nyuma yaho bimaze kugaragara ko akarere ka Ruhango kaza ku isonga mu ihohoterwa, ubu imiryango itandukanye yatangiye igikorwa cyo kwegera abaturage ibashishikariza guhangana n’ihohoterwa iryo ari ryose.
Ntakirutimana Frederick w’imyaka 22 yafatiwe mu cyuho yiba ibyuma by’ubwubatsi by’ururusengero rwa ADEPR ruherereye mu mudugudu wa Mont Cyangugu mu murenge wa Kamembe ahagana saa kumi z’igitondo tariki 02/08/2012.