Kayonza: Umutekano wo mu byumba by’amasengesho urakemangwa

Uretse kuba urusaku rwo mu byumba by’amasengesho rubangamira abaturage batuye hafi ya byo, ngo biranashoboka ko hari ababijyamo batajyanyweyo no gusenga ahubwo bagamije gusambana nk’uko bamwe mu bayobozi b’amadini n’amatorero mu murenge wa Mukarange babivuga.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mutesi Anitha, avuga ko nta muntu warwanya abasengera mu byumba, ariko agasaba ko ababisengeramo babikora mu mucyo kandi ku buryo nta muntu n’umwe ubangamirwa.

Agira ati “Ntabwo nanze icyumba cy’amasengesho kuko nanjye ndakigira iwanjye mu rugo. Ariko nanone nta mpamvu n’imwe yatuma abantu 30 bamara iminsi itatu mu kumba gatoya ngo niho Imana isubiriza ibibazo byabo”.

Pasitori Rubibi Evariste wo mu itorero rya New Life Ministries, avuga ko gukuraho ibyumba by’amasengesho atari wo muti w’ikibazo kuko hari n’amatorero manini yagiye akura ariko yaravukiye mu byumba by’amasengesho.

Yongeraho ko bihungabanya abantu benshi uhereye ku bana bo mu rugo ruberamo icyumba cy’amasengesho kuko hari igihe abari mu cyumba barara basakuza bigatuma ushaka kuruhuka atabigeraho.

Bamwe mu banyamadini bo mu murenge wa Mukarange bagiranye inama n'ubuyobozi bw'umurenge biga ku kibazo cy'ibyumba by'amasengesho.
Bamwe mu banyamadini bo mu murenge wa Mukarange bagiranye inama n’ubuyobozi bw’umurenge biga ku kibazo cy’ibyumba by’amasengesho.

Pasitori Rubibi asanga igikwiye ari uko abantu bakwigishwa kugira ngo bajye basenga mu buryo nyabwo butabangamiye abantu, ndetse n’inzego z’umutekano zikabimenyeshwa.

Akarere ka Kayonza kari kwifashisha abanyamadini cyane kugira ngo bagire uruhare mu kubungabunga umutekano.

Abayobozi b’amadini akorera mu murenge wa Mukarange barasabwa kwigisha abayoboke b’amadini ya bo ko ibyumba by’amasengesho bishobora guteza umutekano muke igihe bidakoreshejwe neza.

Barasabwa gushyiraho gahunda z’amasengesho yo mu byumba nibura mu masaha atari ay’ijoro kugira ngo hatagira umuntu n’umwe ubangamirwa.

Amatorero n’amadini aba mu karere ka Kayonza agira ibyumba by’amasengesho n’ubwo inyito za byo zitandukanye.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ntibagasebye itorero kuko umutekano niwose.ahubwo byicwa no kutabimenya.

francine yanditse ku itariki ya: 18-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka