Burundi: Umutwe witwaje intwaro wateye mu Cibitoke

Igisirikare cy’u Burundi kivuga ko kuwa kabiri tariki 23/10/2012 cyarwanye n’umutwe witwaje intwaro muri komine ya Buganda mu ntara ya Cibitoke.

Uwo mutwe waje uturutse muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo (RDC) ufite umugambi wo kwerekeza mu ishamba rya Kibira, utangirwa n’abasikare b’u Burundi imirwano ihita itangira mu gitondo cy’uwo munsi.

Umutwe uvuga ko witwa Force Pour la protection du Peuple Murundi (FPM) wemeje ko ariwo warwanye n’abasirikare b’u Burundi mu ntara ya Cibitoke; nk’uko bitangazwa n’rubuga rwa interineti rwa BBC.

Uwo mutwe kandi unemeza ko ufite ishami rya politike ryitwa ADN Burundi, uvuga ko ushaka kurwanya akarengane mu Burundi.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka