RDC : M23 ngo igiye gufata Goma ihagarike ubwicanyi buri kuhakorerwa

Umutwe wa M23 uhanganye na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo watangaje ko witeguye gufata umujyi wa Goma kubera ubwicanyi bukomeje gukorerwa abahatuye Leta irebera.

Umuvugizi mukuru wa M23, Lt Col Vianney Kazarama yatangarije BBC ko i Goma abaturage bari gupfa ari benshi cyane kandi bari kwicwa n’ingabo za Perezida Kabila. Ngo abaturage ba Goma batabaje M23 ngo ibatabare kuko bashize.

Abajijwe impamvu bashaka kujya gufata Goma mu rwego rwo gutabara abaturage baho kandi batabashinzwe kuko ari umutwe wigometse, Lt Col Vianney Kazarama yasubije ko atari n’abaturage ba Goma gusa bashinzwe ahubwo ari abaturage bose ba Kongo.

Yakomeje avuga ko barambiwe kumva Goma yabaye ibagiro ry’abantu, bityo ngo Kabila niba adashyize disipuline mu gisirikare cye, nta bundi buryo buhari uretse ubwo gutabara inzirakarengane z’abaturage zikomeje kubatabaza.

Lt Col Vianney Kazarama avuga ko igihe icyi ari cyo cyose ubu bwicanyi bugikomeje, urugamba rushobora kwambikana.

Ubuyobozi bwa Goma bwo butangaza ko ibi bikorwa biri gukorwa n’uyu mutwe wa M23 mu gushaka gutera uyu mujyi ndetse no gushaka kwangisha ubuyobozi abaturage.

Umujyi wa Goma ukomeje kurangwamo ibikorwa by’ubwicanyi bikorwa buri joro, aho abantu barimo n’umwe ushinzwe kurinda Perezida Kabila bamaze kwicwa barashwe.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

MUGE MUDUSHYIRIRAHO AMAKURU YAVUBA KUKO AYOMUSHYIRAHORAHO IGIHR KIRE KIRE KANDI ABANTU BABA BASHAKA INKURU ZIGEZWEHO

muvinyo yanditse ku itariki ya: 28-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka