Tanzaniya yiteguye kohereza ingabo kurwanya M23 muri Congo

Minisitiri Bernard Membe ushinzwe Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane muri Tanzaniya yemeje ko igihugu cye cyiteguye kohereza ingabo kurwanya umutwe wa M23 muri Congo igihe LONI yaba itanze uburenganzira.

Congo iri mu muryango witwa SADC uhuje ibihugu 15 byo mu Majyepfo ya Afurika aribyo Angola, Botswana, Lesotho, Malawi, ibirwa bya Morisi, Mozambique, Namibia, Swaziland, Tanzaniya, Zambia, Zimbabwe, Afurika y’Epfo, ibirwa bya Seychelles, Madagascar na Congo Kinshasa irimo intambara.

Mu mwaka wa 1998 ingabo za Zimbabwe, Angola na Namibia zarwaniye Congo mu ntambara yarwanaga icyo gihe, ibyo bihugu bikaba byari bitabaye hagendewe ku masezerano bifitanye yo gutabarana.

Minisitiri Membe yabwiye abanyamakuru ko Tanzaniya idashobora kwihanganira ko M23 ikomeza gushoza intambara mu duce twa Congo dusigaye, bityo Tanzaniya ikaba yiteguye gufatanya n’ibindi bihugu bya SADC gutabara Congo niba M23 idahagaritse intambara.

Minisitiri Bernard Membe aravuga ko Tanzaniya itemera ibyo M23 ikora muri Congo.
Minisitiri Bernard Membe aravuga ko Tanzaniya itemera ibyo M23 ikora muri Congo.

M23 yo ikomeje kwemeza ko ishaka gufata igihugu cyose igakura Perezida Joseph Kabila ku butegetsi, ndetse ikaba yateye utwatsi itangazo rya ba Perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda, Paul Kagame w’u Rwanda na Joseph Kabila wa Congo ryasabaga uwo mutwe wa M23 gusubiza umujyi wa Goma no guhagarika intambara mu bindi bice byose bya Congo.

Uburenganzira LONI itegerejweho gutanga ni ubuteganyijwe mu gika cya 6 n’icya 7 biteganya ububasha bw’ingabo ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’iziri mu butumwa bwo kugarura amahoro.

Tanzaniya ishaka ko ingabo za SADC zajya muri Congo zahabwa ububasha bwo kugarura amahoro, aho ziba zemerewe kurwana ku rugamba.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

yewe yewe, ariko baransetsa, uziko Tanzaniya itazi intambara kweli, nibibeshe se barebe icyo abasore ba M23 babakorera, ubwo se baruta Monsco yari ifite intwaro ariko bakanga bagafata Goma, ntacyo itakoze kugira M23 idafata Goma, ariko byose byarayinaniye ihitamo kureka m23 igafata goma, none ubu kubera guseba irasaba ko bazana drone akaba arizo zirasa m23, none tanzaniya ngo ize, sha ntibazi umuriro bariya bana barekura, ubwo se iheruka intambara ryari?njye mbangiriye inama bicecyekere nigumire iwabo.

kimbo yanditse ku itariki ya: 27-11-2012  →  Musubize

ariko abanyafurika koko turacyafunze mumaso bernad bembe biriya yatangaje yabitangaje mubuhe buryo. azi amateka yabariya bakongomani bavuga ururimi rwikinyarwanda? nibayarabizi ntabwo yakavuze kuriya kuko nukubakina kumubyimba.

steven yanditse ku itariki ya: 26-11-2012  →  Musubize

Ntabwo kuzana ingabo z’amahanga aribyo bizakemura ibibazo biri muri Congo.Igikenewe cya mbere ni uko Abacongoman bemera ko bafite mugihugu cyabo abandi bantu bavuga urerimi rw’ikinyarwanda, bakirinda ivangura iry’ariryo ryose.Nibatabikora batyo bazahora mubibazo by’urudaca mugihugu cyabo.

Enias yanditse ku itariki ya: 25-11-2012  →  Musubize

Yewe abakongoman barababaje abategereje ubutabazi ku ngabo za TZD zirutwa na local defence zo mu Rwanda.

Vincent yanditse ku itariki ya: 24-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka