M23 yagaragaje ko ikura ibikoresho byo kurwanisha mu ngabo za Congo

Ubuyobozi bwa M23 bwagaragaje aho uyu mutwe ukura ubushobozi bwo kurwanya ingabo za leta ya Congo. Ibikoresho ingabo za Leta ya Congo ziba zataye, nk’uko babitangarije itangazamakuru, kuri uyu wa Gatanu tariki taliki ya 23/11/2012.

Umuvugizi w’ingabo za M23 yerekanye uburyo ingabo za Leta ya Congo zataye ibikoresho byinshi by’intambara, mu kigo cya gisirikare cya Katindo. Ibyo bikoresho birimo imodoka za gisirikare, ibibunda bikomeye n’amasasu yazo agera kuri toni 20, bishobora kubafasha gutsinda urugamba barwana.

Colonel Kazarama yerekanye uburyo Leta ya Congo yanze imishyikirano yasabwe na M23, ahubwo ikarunda ibitwaro bya Rutura byo kurwanisha, ariko urugamba rukaba rwararangiye babitaye. Akemeza ko ariho honyine bakura ubushobozi bwo kurwana.

Bimwe mu bisasu ingabo za Congo zataye M23 yakoresha gutsinda urugamba.
Bimwe mu bisasu ingabo za Congo zataye M23 yakoresha gutsinda urugamba.

Ati: “Turagira ngo tubwire amahanga ko adakwiye kugira uwo abeshyera ko adufasha aduha ibikoresho, ahubwo tubifata kuri ubu buryo ingabo zabitaye kandi ingabo za Congo nizikomeza kudushotora tuzabarwanya dufate izindi”.

Col Kazarama avuga ko urugamba barwana rutabagora, kuko Leta ya Congo nta basirikare igira. Ari:“Leta yacu nta gisirikare ifite ahubwo ifite abantu bafite ibikoresho bya gisirikare ariko batazi kubikoresha. Ni gute umusirikare asiga ibikoresho nkibi atanabikoresheje?”

Bimwe mu bisasu ingabo za Congo zasize ahitwa Port inyuma y'umusozi wa Goma.
Bimwe mu bisasu ingabo za Congo zasize ahitwa Port inyuma y’umusozi wa Goma.

Uretse muri iki kigo, inyuma y’umusozi wa Goma ahitwa kuri Port ingabo za Congo zahataye amakontineri agera kuri 25 yuzuyemo ibisasu bikomeye birimo ibirasa muri kilometero 25. Ariko Col. Kazarama akavuga ibyo byo bikoresha n’igihugu cyatewe n’ikindi bidakoreshwa n’igihugu cyatewe n’inyeshyamba.

Ubuyobozi bwa M23 buvuga ko butishimira intambara, kuko nabo ubwabo ibatwara abavandimwe babo n’inshuti kandi bifuza ko bagumana, ariko ngo ibibazo bafite bituma batanga ubuzima bwabo.

Col. Kazarama yereka abanyamakuru ko ubushobozi babukura mu bikoresho bisigwa n'ingabo za Leta ya Congo.
Col. Kazarama yereka abanyamakuru ko ubushobozi babukura mu bikoresho bisigwa n’ingabo za Leta ya Congo.

Bavuga ko icyo baharanira ari ibiganiro na Leta ya Congo, kugira ngo hagire impinduka no gushyira mu bikorwa ibyo bemeranyije birimo guca akarengane, gucyura impunzi ziri hanze y’igihugu, kugarura umutekano mu Bburasirazuba bwa Congo no gukuraho imitwe yitwaza intwaro no gucyura FDLR mu Rwanda.

Col Kazarama abajijwe n’umunyamakuru icyo M23 izakora nisabwa na ICGRL kuva aho yafashe riko abaturage ntibabyishimire bakayisaba kuguma muri utu duce, Col. Kazarama yavuze ko bubaha itegeko nshinga ry’igihugu kandi itegeko nshinga rirengera abaturage nabo bazumvira abaturage.

Raporo y’impuguke z’umuryango w’abibumbye iherutse gushyira ahagaragara, ivuga ko ingabo za M23 zinjiza mu gisirikare abana zigahohotera abaturage. Col Kazarama avuga ko bafashe umujyi nta muturage upfuye uretse abarashwe n’ibisasu ingabo za Congo zarashe.

Col Kazarama avuga ko abashinja M23 ibyo byaha bashatse baza bagakora iperereza rihuriweho n’inzego zitandukanye, aho kujya bandikwa raporo ikozwe n’abantu bakorera mu kwaha kwa Perezida Kabila.

Ati: “twe turi Abanyekongo ntitwica abavandimwe bacu, nuvuga abana mu gisirikare cya M23 azaze agenzure, aba bose bari hano kubera ibibazo batewe na leta kandi twifuza kuganira nayo ikabicyemura”.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

kabila, na abambaribe barirengangiza ibyo bakorera. leta ya congo izabanze yerekane aho yashize, abasore babasirikare bavuga i kinyarwanda bari KAMINA muri 1998 bari muri formation ya cadet ; congo ni ibanze yemere uburenganzira bwa aba kongomani bavuga rwandophone niba itabashaka ni ibirukanane ubutakabwabo.

Adamo NGABO yanditse ku itariki ya: 29-11-2012  →  Musubize

twe turambiwe ubuhunzi m23 musonge mbele turebe ko twakwongera tugasubira iwacu ikindi kabila na harire nord kivu igisirikare arebe ko.nta mpinduka itazabonrka mu gihugu cye kweli umuntu yicira undi udusambaze natwo bambuye abagore badukuye i gisenyi bajya gushaka amaramuko ngo azakora igisirikare gute mu buhe buryo so bajyende babaze abaturage ba goma isasu riravuga amaduka bakayasahura m23 ifashe goma nta kintu na kimwe cyangiritse impinduka impinduka diiii

camarade de la revolution yanditse ku itariki ya: 24-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka