DRC: Abarwanyi 13 baguye mu mirwano hagati ya FDLR na Mai-Mai

Abarwanyi 13 bitabye Imana mu mirwano yabaye hagati y’umutwe witwara gisirikare wa Mai-Mai Shetani na FDLR-Soki, kuwa gatatu tariki 10/10/2012, mu Karere ka Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Iyi mirwano yahereye mu masaha ya saa kumi n’imwe za mugitondo ikageza mu mugoroba yabereye ku muhanda w’ahitwa Katwiguru-Kisharo ihitana abarwanyi ba FDLR 10 mu gihe Mai-Mai yatakaje abarwanyi batatu; nk’uko Radio Okapi ibitangaza.

Amakuru atangwa n’imiryango itegamiye kuri Leta yo muri ako gace avuga ko Mai-Mai Shetani yabonye umusada w’abasirikare baturutse mu gace ka Nyamilima kugira ngo babashe guhangana na FDLR ariko ntitangaza abo ari bo dore ko muri Kongo hari imitwe myinshi yitwara gisirikare.

Abaturage batangaza ko bumvishe ibitwaro bikomeye bituma bava mu byabo maze bahungira mu birometero 12 uvuye i Kiwanja, abandi bambuka bajya mu Buganda.

Kugeza ubu nta makuru yizewe y’umutwe ubu uyobora utwo duce twa Katwiguru na Kisharo. Bamwe bavuga ko higaruriwe na FDLR abandi bakemeza ko Mai –Mai ikihayobora.

Abakurikirana ibibera muri ako gace bavuga ko ukwishyira hamwe kw’abarwanyi ba Mai-Mai bigamije kugera i Kiwanja bakarwana n’abasirikare ba M 23 barwanya Leta ya Kongo-Kinshasa.

Mu mirwano yaherukaga guhanganisha FDLR na Mai-Mai mu Karere ka Rutshuru yahitanye abarwanyi barindwi ku mpande zombi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka