Desmond Tutu yahawe igihembo n’Ikigega Mo Ibrahim kubera guteza imbere imiyoborere myiza

Musenyeri wo mu itorero ry’Abangilikane muri Afurika y’Epfo, Desmond Tutu, yashyikirijwe kuwa gatatu tariki 03/10/2012 igihembo cya miliyoni imwe y’amadolari kubera guteza imbere imiyoborere myiza ku mugabane w’Afurika.

Desmond Tutu wanahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu mwaka w’i 1984 ashimirwa kurwanya ivangura rishingiye ku ruhu muri Afurika y’Epfo, yagenewe iki gihembo kidasanzwe kuko yatinyutse kubwiza ukuri abayobozi bakomeye ku isi.

Mu nama iheruka kubera muri Afurika y’Epfo, Archibishop Desmond Tutu yatangaje ko uwahoze ari Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza Tony Blair na Prezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika George W. Bush ko bagomba gushyikirizwa Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ngo bakurikiranweho ibyaha byabereye mu gihugu cya Iraq.

Ibi byatumye Desmond Tutu yanga gusangira amagambo n’abo bayobozi ahitamo gusohoka mu nama igitaraganya.

Ubwo ikigega Mo Ibrahim cyamushyikirizaga icyo gihembo i Johanesbourg, cyagize kiti: “Desmond Tutu ni umwe mu Banyafurika baharanira ubutabera, uburenganzira, demokarasi na guverinoma zikorera abaturage”.

Uwari uhagariye icyo kigega muri ibyo birori ashimangira ko icyo gihembo kidakuraho igihembo bagenera buri mwaka umuyobozi w’igihugu wayoboye neza akarangiza manda ye.

Desmond Tutu w’imyaka 81 atangaza ko ari umunyamahirwe mu buzima bwe bwose kubera abantu beza bamugaragiye harimo n’umugore we Leah. Ati: “Ni abantu beza banyoboye, bamfashije, banteye akanyabugabo batuma mfata ibyemezo byangejeje ku ikuzo.”

Kuva ikigega Mo Ibarahim cyatanga ibihembo mu myaka irindwi ishize, abahoze ari abayobozi bakuru batatu b’ibihugu ari bo Joachim Chissano wo muri Mozambique, Festus Mogae wo muri Botswana na Pedro Pires wa Cap Vert bahawe miliyoni eshanu ndetse bazajya bahabwa ibihumbi 200 by’amadolari buri mwaka kugeza bitabye Imana.

Mu mwaka wa 2009 na 2011, ikigega Mo Ibrahim ntabwo cyatanze ibihembo nyuma yo kubura abayobozi b’ibihugu bujuje ibisabwa kugira ngo bahabwe ibyo bihembo.

Uzegukana igihembo cya Mo Ibrahim muri uyu wa mwaka wa 2012 azamenyekana tariki 15/10/2012 mu birori bizabera i London mu Bwongereza.

Ikigega Mo Ibrahim cyashinzwe n’umuherwe uvuka muri Soudan witwa Dr. Mo Ibrahim mu rwego rwo guteza imbere imiyoborere myiza ku mugabane w’Afurika.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka