Ingabo za Congo zitangiye kwemeza ko imitwe iyirwanya ikura intwaro muri Congo

Umuvugizi w’ingabo za Leta ya Congo muri région ya 8, Colonel Olivier Hamuli, yatangaje ko intwaro zikoreshwa n’imitwe irwanya Leta zituruka muri Congo imbere aho CNDP yari yarafashe.

Colonel Hamuli avuga ko tariki 13/10/2012 ingabo za Congo FARDC zasubije inyuma ingabo z’umutwe uyoborwa na Colonel Badege ushaka kwiyunga na M23 ahitwa Mpati mu gace ka Masisi nyuma y’imirwano yamaze iminsi.

Uyu mutwe ushaka kwifatanya na M23 washakaga gufata intwaro ziri muri ako gace zasizwemo na CNDP kugira ngo zikoreshwe mu rugamba ; nk’uko Colonel Olivier Hamuli yabitangaje.

Ingabo za Congo zitangiye kugaragaza ko imitwe irwanya Leta ikoresha intwaro zihishe mu Congo mu gihe itsinda ry’impuguke za LONI ryasohoye raporo ishyira mu majwi igihugu cya Uganda n’u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 mu bijyanye n’ibya gisirikare.

Intambara ya M23 itangira, ingabo za Congo zashinjaga u Rwanda zihereye ko umutwe wa M23 ukomeza kuzirusha ubushobozi ku rugamba kandi harafashwe toni 25 z’intwaro zasizwe na Gen. Bosco Ntaganda. Icyo gihe ingabo za Congo zavugaga ko izindi ntwaro umutwe wa M23 ukoresha waba uzihabwa n’u Rwanda.

Uretse intwaro zihishwe ahatazwi, Radio Okapi ivuga ko tariki 15/10/2012 habaye urubanza rw’abasirikari bakuru batatu barimo Lieutenant-Colonel Solinoko Akumaka Félix hamwe n’abandi basirikare bakuru babiri n’umupolisi mukuru bashinjwa kugurisha intwaro imitwe irwanya Leta.

Hari amakuru ava mu batuye Goma avuga ko umutwe wa M23 ushaka gufata uyu umujyi ariko bigakorwa nta mirwano ibaye ngo ahubwo hagakoreshwa uburyo bwo kuzenguruka Goma bafatanyije n’indi mitwe irimo n’iyoborwa na Colonel Badege, abasirikare ba Congo bakazawikuramo nta ntambara ibaye.

Kigali today ivugana n’umuvugizi w’umutwe wa M23, Colonel Kazarama, yatangaje ko M23 idakorana n’umutwe wa Colonel Badege kandi nta gahunda bafite yo gufata Goma kuko icyari cyatumye bashaka gufata uyu mujyi cyavuyeho.

Colonel Kazarama yagize ati « twe duharanira umutekano w’abaturage, twari twasabye ko Leta yakwita ku mutekano w’abaturage ndetse igahagarika ubwicanyi bubera mu mujyi wa Goma kandi byarakozwe, nta mpamvu yo gutera uyu mujyi, gusa n’igihe abaturage bazaba badafite umutekano tuzawubashakira».

Ku makuru amaze iminsi atangazwa ko uyu mu colonel yaba yararashwe, Colonel Kazarama yatangarije Kigali Today ko nta kibazo afite kandi bakomeje ibikorwa byabo, akaba atemeranya n’abavuga ko M23 iterwa inkunga na Leta y’u Rwanda na Uganda mu kurwanya ingabo za Leta ya Congo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Mujye musobanura neza kuko ndumva ukuri namwe mutagusobanura neza ngo n"amahanga yose yumve. Ndizerako hari igihe DRC izasaba uRwanda imbabazi kubyo irubeshyera byose. SO,DRC nikemure ibibazo ifitanye n’abaturajye bayo.

soso yanditse ku itariki ya: 24-11-2012  →  Musubize

Nubundi bazagera aho bavuge ukuri kose

Abdou yanditse ku itariki ya: 19-11-2012  →  Musubize

Ndatanganye

Ndagirobert yanditse ku itariki ya: 20-10-2012  →  Musubize

iyinkuru yanyu ntisobanutse mu rajijisha abasomyi ndibaza niba mwarize itangazamakuru cyangwa?

yanditse ku itariki ya: 18-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka