Uganda : Umunyeshuri akurikiranyweho kwandagaza Perezida Museveni

Umunyeshuli witwa Vincent Mucunguzi Rwampakani w’imyaka 23 wiga muri Kaminuza ya Mbarara muri Uganda, akurikiranwe n’ubutabera icyaha cyo kwandagaza no gusebya Perezida Yoweri Museveni yifashishije inyandiko zimutesha agaciro mu banyagihugu be.

Uyu munyeshuli wiga mu ishami ry’icungamutungo azira kuba yarakwirakwije ibitabo bifite umutwe ugira uti : Imyaka 50 y’akavuyo, hagati muri uyu mwaka wa 2012.

Muri ibyo bitabo yasobanuye ko Perezida wa Uganda, Museveni nta cyiza na kimwe kimuranga ahubwo ari umunyamico mibi, nk’uko ikinyamakuru Daily Monitor cyandikirwa muri Uganda cyabitangaje.

Uyu munyeshuli uburana, ahakana ko icyo cyaha akurikiranweho, yarekuwe by’agateganyo n’urukiko ariko asabwa kuba atanze ingwate ingana n’ibihumbi 100 by’amafaranga y’amashilingi akoreshwa mu gihugu cya Uganda.

Biteganyijwe ko uru rubanza ruzongera kuburanishwa tariki 04/12/2012, nk’uko umucamanza w’urukiko rwa Buganda rwashyikirijwe icyo kirego n’ubushinjacyaha rwabitangaje.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turasaba nkabanyeshuri batuye irubavu biga goma komwadusabirako: laissez-passer batanga yimyaka ibiri ikaba ikoreshwa mugihecamezi atatugusa !!?nyamuneka badushakire ubundiburyo badufashamo.murakoze.

Kararungu justin yanditse ku itariki ya: 6-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka