Congo ikomeje kuvuga ko nta mishyikirano izagirana na M23

Nubwo Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni akomeje kwereka impande zombi ko imishyikirano ari yo nzira izabafasha gusohoka mu bibazo, ubuyobozi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo buravuga ko nta mishyikirano bazigera bagirana na M23.

Kuwa kabiri tariki 09/10/2012, umuvugizi wa Leta ya Congo, Lambert Mende, yatangarije Reuters ko ibivugwa ko Leta yabo yiteguye kugirana imishyikirano n’uyu mutwe ari ikinyoma cyambaye ubusa. Yavuze ko ibi byose biri gushaka kurema agatima Abanyekongo ari nako bibarangaza.

Minisitiri w’ingabo wa Uganda Chrispus Kiyonga yahawe inshingano zo guhuza M23 na Leta ya Congo abisabwe na Perezida Museveni; nk’uko byatangajwe na Bertrand Bisimwa, umuvugizi w’umutwe M23.

Umuvugizi w’umutwe M23 yavuze kandi ko bafite intumwa muri Uganda, aho kuri uyu wa gatatu tariki 10/10/2012 bazahura na minisitiri w’ingabo wa Uganda ndetse no kuwa gatanu gusa ngo ntabwo uyu mu minisitiri arabasha kubahuza n’ubuyobozi bw’igihugu cyabo.

Reuters yanditse kandi ko umuyobozi muri Perezidansi ya Uganda yemeje ko icyo gihugu kiri gushaka ko Congo yagirana ibiganiro na M23 gusa ngo ntabwo iki gihugu kibikozwa.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uyu niwe president wa congo cg? reka M23 izamucakira.

KIVU yanditse ku itariki ya: 10-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka