Akanama gashinzwe umutekano ku isi karasaba ko M23 iganira na Leta ya Congo

Abagize akanama gashinzwe umutekano ku isi barahuye tariki 10/10/2012 bagamije kuganira uburyo ikibazo cy’intambara hagati ya Leta ya Congo na M23 cyabonerwa igisubizo binyuze mu biganiro.

Nyuma y’inama yamaze isaha n’iminota 20, Susan Rice uhagarariye Leta Zunze Ubumwe mu muryango w’abibumbye yatangarije Inner City Press ko ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo kigomba gushakirwa mu biganiro hagati ya Leta n’imitwe iyirwanya.

Inner City Press ivuga ko Ubufaransa buvuga ko hakwiye kuba ibiganiro hagati ya Leta y’u Rwanda na Congo ariko ntibutagaragaza niba M23 yagombye gutumirwa muri ibyo biganiro kandi ariyo ihanganye Leta ya Congo.

Iki kinyamakuru kandi kivuga ko gushyira u Rwanda mu majwi cyane mu mutekano mucye wo muri Congo bishobora guhungabanya ubusabe bw’u Rwanda mu kujya mu kanama kadahoraho k’umutekano 2013-2014 mu matora ateganyije mu kwezi kuri imbere.

Intambara ibera mu burasirazabu bwa Congo hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za Leta igiye kumara amezi atandatu imaze gukura abaturage barenga ibihumbi 300 mu byabo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Hakenewe imishyikirano vuba cyane, intambara irasenya ntiyubaka, ntakiza cy’intambara ibibera muri congo birababaje pe!

Yosam yanditse ku itariki ya: 23-11-2012  →  Musubize

Imana itujye imbere muri byose abanzi bacu bahinduke.

fifi yanditse ku itariki ya: 18-10-2012  →  Musubize

Imana itujye imbere muri byose abanzi bacu bahinduke.

fifi yanditse ku itariki ya: 18-10-2012  →  Musubize

ariko aba ba rugigana badushakaho iki koko, baduhaye amahoro. Nzaba rwose ndeba amaherezo yaba bagabo. Barabeshya ariko byose bizashira.

kaka yanditse ku itariki ya: 11-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka