Havutse umutwe urwanya ingabo z’u Burundi ziri kurwana ku ruhande rwa Congo

Mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Congo mu ntara ya Kivu y’amajyepfo hamaze kuvuka umutwe wiyemeje kurwanya ingabo z’u Burundi ziri kurwana ku ruhande rw’ingabo za Congo.

Mouvement Congolais pour le Changement (MCC) ivuga ko yagiyeho kugira ngo irwanye ingabo z’u Burundi, kandi izagira n’abayivuganira mu bya politiki.

Ingabo z’u Burundi ngo zagiye mu gihugu cya Congo guhiga abarwanyi b’umutwe wa FNL urwanya Leta y’u Burundi. Umusirikare mukuru w’Umurundi yitabye Imana muri iyo mirwano; nkuko byemejwe na Leta y’u Burundi ivuga ko yapfuye ari mu kazi.

Mu minsi ishize ubwo Leta y’u Burundi yatangaza ko umutwe wa FNL wihishe muri Kivu y’Amajyepfo ingabo za Congo zarabihakanye, ariko amakuru atangazwa na radiyo y’Abafaransa (RFI) avuga ko ingabo z’u Burundi ziri muri Congo ziri gufatanya n’ingabo za Leta ya Congo guhashya umutwe wa Maï-Maï wifatanyije na FNL mu gace ka Uvira.

Umwe mu bayobozi b’ingabo z’u Burundi, Colonel Donatien Kabisa yahakanye ko nta ngabo z’u Burundi ziri muri Congo cyakora yemera ko umusirikare ufite ipeti ryo hejuru Major Jacques Ihorihoze yitabye Imana ari mu kazi ku butaka bwa Congo tariki 04/10/2012.

Colonel Donatien atangaza ko uyu majoro yitabye Imana aguye mu gaco k’abarwanyi Uvira na Kamanyola ubwo yari mu kazi ko guhana hana amakuru n’ingabo za Congo kandi byari ibintu bisanzwe.

Amakuru yo kwifatanya n’ingabo za Congo kurwanya umutwe wa FNL, aje nyuma y’uko u Rwanda rucyuye ingabo zarwo zafashaga ingabo za Leta ya Congo guhashya imitwe iyirwanya.

Leta ya Congo ikomeje gushyira mu majwi ibihugu bituranye kuyiteza umutekano mucye bishaka kuyisahura umutungo wayo.

U Rwanda na u Burundi birengwa gushaka kwiba amabuye y’agaciro, Uganda igashaka kwiba peteroli iri mu kiyaga cy’Albert, naho Angola na Congo Brazzaville bigashaka kuyiba amabuye y’agaciro na peteroli iri munyanja.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ubwo nabo bateyemo

yewe yewe yanditse ku itariki ya: 11-10-2012  →  Musubize

urwanda se rurinda kuganira na congo nirwo m23

faiji yanditse ku itariki ya: 11-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka