FDLR irashinjwa kwambura abaturage bo muri Kivu y’Amajyaruguru

Inyeshyamba za FDLR zikomeje gushinjwa kwambura abaturage bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu duce tw’ahitwa Miriki na Kimaka mu birometero 27 uvuye Kanyabayonga.

Izo nyeshyamba zitegeka abacuruzi ba boutique kwishyura amafaranga ya kongo 2000 ni ukuvuga nk’idolari buri cyumweru kugira ngo babashe kujya ku isoko rya Miriki na Kimaka.

Ku rundi ruhande, abaturage bo muri utwo duce ngo bahatiwe gutanga amadolari 2500 muri uku kwezi kwa cumi; nk’uko Radio Okapi ibitangaza.

Perezida w’imiryango itegamiye kuri Leta yemeza ko ibyo biterwa n’uko ingabo za Leta ntazibarizwa muri ako gace bityo FDLR ikikorera ibyo ishatse. Izo nyashyamba ngo zambura abaturage basanzwe bakennye Leta irebera gusa.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka