Libye: Isabukuru y’urupfu rwa Kadhafi yajyanye n’ibirego kuri CNT

Mu gihe bamwe mu Banyalibiya bakishimira isaburu y’umwaka umwe ushize uwari umukuru w’igihugu Mouammar Kadhafi yishwe, imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu ikomeje kurega abayobozi ba CNT ko bakoresheje iyica rubozo mu kwica Kadhafi, umuhungu we ndetse n’abandi bari bamushyigikiye.

Kadhafi yishwe tariki 20/10/2011 amaze imyaka 40 ayobora Libiya, nyuma yo gufatirwa n’abamurwanyaga mu nkengero z’umujyi avukamo witwa Syrte.

Imiryango nka Human Rights Watch ivuga ko amaperereza yatangiye nyuma y’umunsi umwe gusa Kadhafi apfuye agaragaza ko yafashwe ari muzima maze agakorerwa iyicwa rubozo.

Iyo miryango isaba ko abari bayoboye ingabo zivumbuye ku butegetsi bagezwa mu nkiko bakabazwa iby’iyica rubozo bakoreye Kadhafi ubwe n’umuhungu we, ndetse n’indi mirambo irenga 130 y’abambari ba Kadhafi yabonetse mu myobo, umunsi umwe nyuma y’urupfu rw’umuhungu we Muatassim Kadhafi.

Abanya-Libiya benshi bishimiye urupfu rwa Kadhafi.
Abanya-Libiya benshi bishimiye urupfu rwa Kadhafi.

Hagati aho abagitsimbaraye ku bitekerezo bya Kadhafi bakomeje kugaba ibitero mu mujyi wa Bani Walid, aho mu mirwano iheruka abantu bagera kuri 14 bapfuye abasaga 200 bagakomereka.

Aba barwanyi kandi bavugwa ko aribo bivuganye umusirikare witwa Oumran Chaban wakekagwaho kuba ariwe wishe Kadhafi.

Iby’uwishe Kadhafi ariko biracyari urujijo, kuko ikinyamakuru cyo mu gihugu cy’Ubutaliyani kimwe na Tereviziyo yitwa Dream TV yo mu Misiri byatangaje ko uwo mu perezida ashobora kuba yarahitanywe n’umusirikare wo mu mutwe udasanzwe w’abasirikare b’Abafaransa wari kumwe n’abarwanyi ba CNT.

Ibyo kandi binemezwa n’uwari wagizwe minisitiri w’intebe mu gihe cy’inzibacyuho nyuma yo guhirikwa kwa Kadhafi, wavuze ko hari umusirikare w’umunyamahanga wari wihishe mu barwanyi babo wishe Kadhafi, ariko ntahamya niba ari Umufaransa.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

kadhaf ni ntwari ya frica abamwishe ni bakurikiranwe kuko nti byagakwiye kwica umuntu bamuziza ubusa baraduhemukiye twebwe abanya frica byaratubabaje kandhaf ni ntwari ya FRICA

EMMY yanditse ku itariki ya: 16-05-2018  →  Musubize

kadaf nintwari nanuteze kumerankawe murakoze kandi muzabazwa ???

sekagina yanditse ku itariki ya: 21-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka