Nigeria: Abantu 20 bishwe n’abantu bitwaje intwaro

Abantu 20 batuye mu gice cy’icyaro cyo mu majyaruguru y’igihugu cya Nigeria bishwe n’abantu bitwaje intwaro bikekwa ko ari abo mu mutwe wa Boko Haram mu rukerera rwa tariki 30/10/2012.

Ubwo bugizi bwa nabi bwibasiye ahanini abaturage bo mu gace k’ahitwa Kamara gahana imbibi n’umujyi wa Zamfara nawo wari umaze iminsi uterwa n’agatsiko k’abantu bitwaje intwaro nk’uko Nuhu Anka, umuvugizi wa Leta ya Nigeria abitangaza.

Bikekwa abakoze ubwo bicanyi ari abo mu gatsiko k’abagizi ba nabi bihishe inyuma y’imvururu n’amakimbirane ari kubera muri icyo gihugu. Abagize ako gatsiko babanje kwica bahereye ku baturage barangije bicisha umuhoro umuyobozi uyobora muri ako gace.

Mu mezi abiri ashize abantu bibumbiye muri ako gatsiko k’abagizi ba nabi bishe abantu 27 ku munsi w’isoko; nk’uko Polisi y’igihugu cya Nigeria ibitangaza. Kuva uyu mwaka watangira, abantu basaga 720 bagiye bicwa ruuhongoho.

Umuvugizi wa Leta ya Nigeria avuga ko abantu bakora ubwo bugizi bwa nabi bahora ari bamwe iminsi yose kuko uburyo banakoresha bica akenshi usanga ari bumwe budahinduka.

Bigaragara ko Leta ya Nigeria byayiyobeye kuko nta bisubizo birambye irabonera imvuru n’amakimbirane birimo kubera ku butaka bw’icyo gihugu.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka