RDC: M23 irarega ingabo za Congo kwica abaturage b’abasivili

Umutwe wa M23 urwanya Leta ya Congo urarega ingabo z’iyo Leta kwica abaturage b’abasivili mu bitero ingabo za Congo ziri kugaba ku birindiro bya M23 mu burasirazuba bwa Congo kuva tariki 08/11/2012.

Umuvugizi w’umutwe wa M23, Lit. Col. Jean Marie Vianney Kazarama, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa ko muri ibyo bitero hamaze gupfiramo abaturage 10 b’abasivili n’abasirikari ba M23 batatangajwe umubare.

M23 ivuga ko ibyo bitero nibikomeza na yo ishobora gutangira kurwanya ingabo za Leta ya Congo. Leta ya Congo yahakanye amakuru avuga ko ingabo za yo zagabye ibitero ku mutwe wa M23 byapfiriyemo abaturage b’abasivili.

Umwe mu basirikari bakuru (officier) yavuze ko nta gitero na kimwe ingabo za Leta ya Congo zagabye kuri M23 muri iyi minsi ibiri. Ati “Ingabo zacu nta rugamba na rumwe zirimo. Tuzi neza ko ari M23 yishe abo bantu, barenga barindwi mu gace ka Kitagoma”.

M23 yahise itangaza ko idashobora kwihanganira na gato kubona abaturage b’abasivili bicwa, cyangwa ngo yihanganire igitero icyo ari cyose cyagabwa ku birindiro bya yo.

Ibi birego bigarutse mu gihe ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari giteganya gushyiraho umutwe w’ingabo 4000 udafite aho ubogamiye uzafasha mu gukemura ibibazo biterwa no kutumvikana hagati y’ingabo za leta ya Congo n’iz’umutwe wa M23. Biteganyijwe ko izo ngabo zizajya muri Congo mu kwezi gutaha kwa 12.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Dakubuye Muri Afrika cane gose caka kugaruka !

ririyane oge yanditse ku itariki ya: 13-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka