Kenya: Yakubiswe azira gusesagura umutungo w’urugo yishimira itorwa rya Obama

Umugore witwa Mary Achieng utuye mu mujyi wa Nakuru muri Kenya yakubise umugabo we witwa Moses Oduor amuziza ko yasesaguye amafaranga y’urugo mu kabari yishimira itorwa rya Barack Obama, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Uyu mugabo yari yatwawe byimazeyo mu kabari yishimira intsinzi ya Perezida Barack Obama yiyibagiza imibereho myiza y’umuryango we.

Umufasha wa Moses ageze mu rugo yatunguwe no gusanga umugabo we yarambaraye hasi ndetse n’ibikoresho byo mu rugo yabitereye hejuru kubera isindwe rikabije.

Mu burakari bwinshi umugore yahise yadukira umugabo we n’undi mugabo witwa Manipil Ombati bari kumwe bavanye mu kabari bose abahukamo atangira kubahondagura.

Uyu mugore umujinya warushijeho kumubana mwinshi ubwo yageraga aho babika amafaranga agasanga 10.000 by’amashilingi yo mu gihugu cya Kenya angana n’ibihumbi 70 by’amafaranga y’u Rwanda yari agenewe kuba yatunga urugo yose yashiriye mu runywero rw’inzoga.

Umugabo inzoga zimaze kumushiramo yemereye umufasha we ko ibihumbi 9,360 by’amashilingi asaga hafi ibihumbi 65 uyabariye mu mafaranga y’u Rwanda yayaguzemo inzoga asengerera abantu bafatanyije kwishimira itorwa rya Perezida Obama.

Abaturanyi b’uyu muryango wagiranye amakimbirane ukanarwana bavuga ko ubusanzwe umugabo wo muri urwo rugo yari asanzwe yitwara neza ariko ngo intsinzi ya Barack Obama niyo yamusembuye ibyatunga umuryango we.

Abanyakenya batandukanye cyane cyane abo mu bwoko bw’abo bita Abaluo se wa Perezida Barack Obama akomokamo bishimiye intsinzi ya Obama bamwe ibiciro by’ibicuruzwa barabihanandura abandi bahitamo kujya mu tubari baranywa cyane ngo umuvandimwe wabo yatorewe kuyobora igihugu cy’igihangange.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

MWARAMUTSEBANYWANYIBACUSIBYIZAGUSESAGURA UMUTUNGO.UWOMUGABOYARAKOSHEJE.

NIZEYIMANACADAUX yanditse ku itariki ya: 19-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka