DRC: Abasirikare 6 ba MONUSCO bakomeretse, abaturage 5 bitaba Imana

Abasirikare batandatu b’Umuryango w’Abibumbye bashinzwe kugarura amahoro muri Kongo-Kinshasa (MONUSCO) barakomeretse n’abaturage batanu bitaba Imana tariki 16/10/2012 nyuma yo kugwa mu gico bikekwa ko ari icya FDLR.

Abo basirikare bakomeretse ubwo bari bagiye gufasha abantu batanu bapfiriye mu mutego bikekwa ko wateze n’umutwe witwara gisirikare wa FDLR mu gace ka Bunagana hagati ya Nyamilima na Ishasha mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru; nk’uko Radio Okapi ibitangaza.

Amakuru aturuka aho avuga ko abaguye muri icyo gico ari abacuruzi b’amafi bayatwara ku magare bari bagemuye amafi hafi y’ikiyaga cya Edouard.

Ngo abasirikare 18 ba MONUSCO bakomoka mu gihugu cy’Ubuhinde bari ku irondo bumvishe urusaku rw’amasasu bagiye gutabara, inyeshyamba zibarasaho na bo birwanaho. Iyo mirwano yamaze iminota igera kuri 30.

Abakomeretse bahise bajyanwa mu mujyi wa Goma kugira ngo babashe kwitabwaho n’abaganga; nk’uko amakuru dukesha inzego za MONUSCO abivuga.

Mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, abasirikare 11 ba MONUSCO bakomerekeye mu gitero bagabweho n’umutwe witwara gisirikare wa Raia Mutomboki.

Mu kwezi kwa munani 2010, abasirikare batatu ba MONUSCO bitabye Imana bahitanwe n’inyeshyamba zirwanira muri Kongo-Kinshasa ahitwa i Kurumba muri Kivu y’Amajyaruguru.

Ingabo za MONUSCO zigera ku bihumbi 19 zinengwa kudasohoza inshingano zahawe zirimo kugarura umutekano mu Ntara ya Kivu no gucunga umutekano w’abasivili.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka