Ubushyamirane bwasubiriye muri Libya

Umwuka mubi umaze iminsi muri Libya warushijeho kwiyongera nyuma y’ibitero umutwe witwara gisirikare wo mu mujyi wa Misrata wagabye mu mujyi wa Bani Walid tariki 21/10/2012.

Uwo mutwe witwara gisirikare ukorana na ministeri y’umutekano umaze iminsi umisha ibisasu mu mujyi wa Bani Walid utuwe n’abantu basaga ibihumbi 70 kandi bivugwa ko ukirimo abantu ba Khadafi.

Ibiro Ntaramakuru bya Libya (LANA) kuwa gatandatu byatangaje ko abantu 14 baguye mu bitero abandi barenga 200 barakomereka.

Abayobozi bashya ba Libya babashije gukoresha amatora mu gihugu, ariko kugeza na n’ubu ntibiboroheye kuyobora igihugu cyuzuyemo imbunda. Uyu mutekano muke ngo waba urimo guterwa n’amakuru atandukanye atavuga bimwe ku muhungu wa Khadafi n’uwahoze ari umuvugizi we.

Umuyobozi w’abigometse ku butegetsi bushya bwa Libya muri Bani Walid, Abdelkarim Ghomaid, yavuze ko ibitero birimo guturuka impande zose. Yanemeje ko abarwanyi ba Bani Walid ngo baba bataye muri yombi imodoka 16 z’abarwanyi bo muri Misrata.

Abo mu mujyi wa Misrata barakajwe n’urupfu rw’umwe mu barwanyi baho witwa Omran Shaban, nyuma y’amezi abili yari amaze afungiye muri Bani Walid. Uwo Shaban ni we wavumbuye nyakwigendera Khadafi aho yari yihishe mu mujyi wa Sirte tariki 20 Ukwakira 2011.

Mu ntambara y’umwaka ushize, abo mu mujyi wa Bani Walid bo bakomeje gushyigikira Khadafi. Umujyi wa Bani Walid ukomeje gushyirwa mu kato kuko abafashe ubutegetsi bakemeza ko ukigaragaramo abantu batishimiye ihirikwa rya Khadafi.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka