M23 ishobora kuva mu mujyi wa Goma tariki ya 30 Ugushyingo
Umuyobozi w’ingabo za M23, Br.Gen Soultan Makenga, yatangaje ko ingabo ze zizava mu mujyi wa Goma tariki 30/11/2012 nyuma yo kwitegura kuko hari ingabo ziri kure y’umujyi wa Goma.
Umuyobozi w’ingabo za M23 yabitangaje nyuma yo guhura kw’abagaba b’ingabo z’u Rwanda, Congo na Uganda bagasaba ingabo z’umutwe wa M23 kuva mu mujyi wa Goma bitarenze taliki 29/11/2012.
Tariki 27/11/2012, Br.Gen Makenga yatangarije ibiro ntara makuru by’Abafaransa ko azasubira inyuma nkuko babisabwe n’abakuru b’ibihugu bigize ICGRL ariko Leta ya Congo nayo igashyira mu bikorwa ibyo yemeye.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu mujyi wa Goma tariki 27/11/2012, Bishop Runiga, Perezida wa M23 yatangaje ko hari ibyo basaba Leta ya Congo gukora birimo guhagarika Gen John Numbi utungwa agatoki mu rupfu rwa Floribert Chebeya, gufungura imfungwa za politiki.
Ikindi M23 isaba Leta ya Congo ni ukugaragaza ingengabihe y’ibiganiro bihuriweho n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, abanyagihugu baba hanze n’imiryango itegamiye kuri Leta ndetse no gusesa komisiyo y’amatora.
Umuvugizi wa Leta ya Congo, Lambert Mende, mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu kabili yagize ati: “Ibyo rwose ni ugusetsa abantu, nta kundi nabyita”.
Mende akomeza avuga ko Leta ya Congo idashobora kwemera gukomeza gusabwa ibibonetse byose n’umutwe wa M23 kuko ngo byaba ari ukuyisuzugura. Mende ati “Abantu dusigaye dufata ibintu uko twishakiye”.
Bamwe mu batuye umujyi wa Goma ntibakiriye neza inkuru yo kuva mu mujyi wa Goma kw’ingabo za M23 kuko bumva ko ingabo za Leta zishobora kubahohotera. Ngo bamwe mu basigaye muri uyu mujyi batishyikirije ingabo za M23 batangiye gutanga ubutumwa ko M23 nisohoka mu mujyi bazabica.
Kuwa gatatu taliki 28/11/2012 hateguwe imyigaragambyo yo kwamagana ko M23 iva mu mujyi wa Goma.
Umwe mu bavuganye na Kigali Today yagize ati “FARDC yari isanzwe muri uyu mujyi ariko ibikorwa by’ubwicanyi n’ubujura byari biturembeje, M23 muri uyu mujyi turayishimira kuko igaragaza imikorere myiza itandukanye na FARDC, nta bujura, nta bwicanyi umutekano ni wose! Ni gute twakishimira ko FARDC igaruka ko izagarukana umujinya w’uko twakiriye M23 ikaduhohotera.”
Abaturage bo mu mujyi wa Goma bavuga ko bafite ubwoba bwo kugaruka kwa FARDC mu mujyi wa Goma bamwe bakavuga ko M23 bashobora guhunga kubera ubwoba.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
ok ndabashimye
M23 NIKOMEZE DIPLINE YAYO,Kabila nta Ngabo yifitiye niyemere ibyo M23 isaba maze azigirire Ingabo zigihugu
naho izindi zose zivanwe mugisirikare zicyare rwose
ntakamaro zifite ukuye gusa kwiba abaturage no kugurisha imbunda ku ba Mai-Mai. Ingabo za Kongo zikojeje isoni
Ngenda M23 muri Ngabo kabisa tubarinyuma kandi tubifurije
ubutsinzi
m23 turabakunda discipline mwagaragaje niyo ituma mukundwa na banyecongo mukomerezaho imana ibafashe.
Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro cya Perezida wa M23.
sinumva kuki bava mumugi wa Goma ahumbwo leta ya congo yagombaga gusaba ko bahagarika intambara nkuko impungenge mfite nuko bashaka ko M23 itagira ikibuga cy’indege ndetse nibindi byagombaga gufashe M23 mugihe bari mumugi wa Goma,nizindi mpungenge kabila azazana ba mercenaires barwanye M23,kandi nizindi mpungenge murareba FDLR zitangiye gutera u Rwanda kandi rwari mumahoro,none M23 niramuka ivuye Goma FDLR izabona inzira yo kwinjyira mu Rwanda cyane cyane igisenyi kuberi ki Kabira abahenda ubwenge.
Nzitatira Mbonyinkebe Nicodeme
tel:+256782547341
ntimukabeshye ngo abakongomani barashaka m23, gutese, byanyuze muzihe nzirase, iyumuvukanose? ntimukabeshye rwose.