Ingabo za M23 zamaze kuva mu mujyi wa Goma n’ibikoresho byazo

Ingabo za M23 zirwanya Leta ya Congo zamaze gusohoka mu mujyi wa Goma hamwe n’ibikoresho byazo byose, ziwusigira igpolisi cya Leta ya Congo, nk’uko zari zabitangaje.

Ku isaha ya Saa tanu nibwo umurongo muniniw’izi ngabo uherekejwe n’amamodoka, werekezaga mu nzira zisohoka mu mujyi n’ibikoresho byabo,berekeza Ructhuro. Igikorwa cyahuruje abaturage baje kureba uko ingabo za M23 zisohoka mu mujyi wa Goma, nyuma y’igihe kinini bitegerejwe.

Ku umugoroba w’ijoro ryakeye, Umukuru w’igisirikare cya M23, Gen. Makenga, ari yatangaje ko igikorwa cyabo cyadindijwe no gutegura kwimura ibikoresho
byabo, ariko hiyongeraho ikibazo cy’umuryango w’Abibumbye nawo wateje ibibazo.

Gen Makenga yasobanuriye abanyamakuru ko M23 ifata umujyi wa Goma, yafashe n’ibikoresho bya gisirikare by’ingabo za Leta ariko ingabo za MONUSCO zanze ko ingabo zifata ibikoresho ibyasizwe ku kibuga cy’indege.

Umuvugizi wa MONUSCO avuga ko bafite inshingano yo kurinda abaturage no kutemerera ko imitwe yitwa iza intwaro yabona ibikoresho bya gisirikare. Akavuga ko kwemera ko M23 itwara ibyo bikoresho baba bemeye ko ibona ibikoresho kandi bitemewe.

Ingabo za M23 zifata umujyi wa Goma bafashe ibikoresho byinshi bya gisirikare byatawe n’ingabo za leta byari muri Camps Katindo hafi toni 80 z’amasasu atandukanye n’imbunda.

Hanafashwe n’imbunda zo mu bwoko bwa IBM zirenga 10 n’amasasu yazo arimo misile zari zihishe inyuma y’umusozi wa Goma ahitwa kuri Port.

Ubuyobozi bwa M23 buvuga ko bushaka imishyikirano na leta ya Congo, igomba guhuza abatavuga rumwe na Leta hamwe n’imiryango itagengwa na Leta hamwe n’Abanyecongo baba hanze, iyi mishyikirano ikaba yazana amahoro aramye muri Congo.

Ubuyobozi bwa M23 buvuga ko bugomba gukora ibishoboka amahoro akaboneka, ngo kuva mu mujyi bafashe havuye amaraso y’abavandimwe bawuvuyemo batabishaka ariko kugira amahoro aboneke.

Kimwe mu byibazwaho nuko M23 ikuye ingabo n’abapolisi uko ibisabwa, hakaba hategerejwe ko Leta ya Congo nayo igomba gushyira mu bikorwa ibyo yasabwe cyane ko yavuze ko izashyira mubikorwa ibyo isaba M23 ivuye mu mujyi wa Goma n’uduce yafashe.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu nibwo ingabo za M23 zari zirangije kwihuriza Sake, kugira ngo zihagurukire hamwe, nk’uko umuyobozi w’ingaboza M23 yari yabaitangaje k’umunsi wejo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka