Ifoto ya Nelson Mandela yasohotse ku noti zo muri Afurika y’Epfo

Inoti ziriho ifoto y’umukambwe Nelson Madiba Mandela wayoboye icyo gihugu nyuma yo kumara imyaka 27 mu gihome kubera kurwanya ivangura rishingiye ku ruhu rizwi nka apartheid zatangiye gukoreshwa mu gihugu cy’Afurika y’Epfo tariki 06/11/2012.

Perezida w’Afurika y’Epfo, Jacob Zuma atangaza ko ari uburyo igihugu cy’Afurika y’Epfo gishimiye bivuye ku mutima umukambwe Nelson Mandela witangiye igihugu cye.

Mandela w’imyaka 94 wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel Prize, ni umwe mu bantu b’ibyamamare ku isi kandi ukunzwe kubera kumara igihe kirekire mu munyururu yarangiza manda imwe ari Perezida agaha ubutegetsi abandi ngo na bo bayobore.

Inoti iriho ishusho ya Mandela yakoreshejwe bwa mbere n’Umuyobozi wa Banki Nkuru y’igihugu cy’Afurika y’Epfo, Gill Marcus, ubwo yajyaga guhaha mu iduka. Yatangaje ko uko ayo mafaranga akoze yashimishije Mandela.

Ni bwo bwa mbere mu mateka y’igihugu cy’Afurika y’Epfo, inoti zisohotseho ifoto y’umwirabura.

Uruhande rumwe rw’izo noti hariho ifoto ya Nelson Mandela, ku rundi hakabaho amashusho y’inyamaswa eshanu zikunzwe gusurwa cyane muri icyo gihugu: isatura, inzovu, intare, imbogo n’ingwe.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uyu mukambwe yari intwari Imana imuhe iruhuko ridashira.

JUSTIN yanditse ku itariki ya: 15-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka