Radio Okapi yahagaritswe iminsi 4 izira guha ijambo M23
Ikigo gishinzwe kugenzura itangazamakuru muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (CSAC), yahanishije Radio Okapi ikorera mu mujyi wa Goma, igihano cyo guhagarika ibiganiro mu gihe cy’iminsi ine, izira icyo iki kigo kise kutagira gahunda ngenderwaho no kutubahiriza amabwiriza.
Iyi radiyo yashinzwe n’Ubnutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Congo (Congo), yaranzwe no gutangaza amakuru menshi yerekeranye n’ingabo za M23, nk’uko binagaragara ku rubuga rwa internet rw’iyi Radio.
Iki kigo kikavuga ko Radio Okapi yabogamye, igaha ijwi imbaraga zitavuga rumwe na Leta, muri ibi bihe mu Burasirazuba bw’iki iguhugu hagaragaraga intambara Ingabo za M23 zarwanagamo n’iza Leta ya Congo.
Kigali Today
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
hahaha iki kigo nacyo kirasetsa cyane kabishywe kinatanga igihano cyigihe gito koko! nonese abasirikare bashinzwe kurinda igihugu, bari bagitaye ubwo radio niyo yagombaga kwima microphone abafashe ubutegetsi! umva ikimwaro nibareke gushakira ibibazo aho bitari.