ICGLR yasabye M23 kurekura Goma ikanasubiza abapolisi bahakoreraga mbere ibikoresho n’akazi

Inama y’abayobozi b’ibihugu bigize umuryango w’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR), yari itaraniye Kampala yiga ikibazo cy’intambara ibera mu burasirazuba bwa Congo, yasoje isaba ko abari abapolisi bakoreraga mu mujyi wa Goma basubizwa ibikoresho bagasubira mu kazi.

Nk’uko bigaragara mu myanzuro Kigali Today ifite kopi, iyi nama yasabye Leta ya Congo gutega amatwi umutwe wa M23 no gusuzuma amasezerano yabaye 23/03/2009, kugira ngo ibitarashyizwe mu bikorwa bikosorwe.

Inama ya ICGRL yasabye umutwe wa M23 ko mu munsi ibiri ugomba kuba wavuye mu mujyi wa Goma, ugasubira aho wahoze mu bilometero 20 uvuye mu mujyi wa Goma. Yanawusabye guhagarika kuvuga ko uzakuraho Leta ya Kinshasa hamwe no guhagarika intambara.

Iyi myanzuro yafashwe yemeje ko M23 niva mu umujyi wa Goma uzakorerwamo n’abapolisi bawukoreragamo mbere, benshi muri bo bagiye mu mahugurwa yateguwe na M23 tariki 22/11/2012.

Abasirikare bajyanwe Mubambiro naho abapolisi bajyanwa Mugunga, kugira azabafasha gukora akazi neza nyuma yo gusubizwa mu kazi.

Indi myanzuro yafashwe ivuga ko ikibuga cy’indege cya Goma kizashyirwaho umutwe (company) w’ingabo zidafite aho zibogamiye. Iyo kompanyi ikazaba ihuriyemo ingabo za Leta ya Congo na Kompanyi y’ingabo za M23.

Ahafashwe n’ingabo za M23 nizihava hakazagenzurwa na MONUSCO, umutwe w’umuryango wa bibumbye uri muri Congo. Ibi bikorwa byasabwe na ICGRL bikazagenzurwa n’abagaba b’ingabo z’u Rwanda, Congo bakuriwe n’umugaba w’ingabo wa Uganda.

Igihugu cya Afurika yepfo nicyo cyemeye gutanga ibikoresho bizakoreshwa n’umutwe w’ingabo zidafite aho zibogamiye. Naho Tanzaniya itanga ingabo zizakoreshwa mu mutwe udafite aho ubogamiwe harimo n’umuyobozi wazo.

N’ubwo Leta ya Congo yakomeje gutunga agatoki ko Uganda n’u Rwanda bafasha umutwe wa M23, ibihugu byitabiriye iyi nama bashimiye Perezida Museveni imbaraga n’ubushake yagize mu gushakira ikibazo cy’umutekano wa Congo.

Inama yashojwe abayitabiriye bakiriye ubusabe bwa Sudani y’Amajyepfo kwinjira muri uyu muryango.

Cyakora bimwe mu bikomeje kwibazwaho ni uko abapolisi n’abasirikare b’ingabo za Leta ya Congo bajyanwe mu mahugurwa bari buyakurwemo bakagarurwa mu kazi batayarangije, cyangwa bazabanza kuyasoza cyane ko nibasubira mu kazi batazagenzurwa na M23.

Ikindi cyo kwibazwaho ni uko nyinshi mu ntwaro zafashwe na M23 izazisubiza Leta cyangwa izazijyana.

Kigali Today ivugana n’ubuyobozi bwa M23 taliki 23/11/2012, bwari bwatangaje ko budashaka intambara bashaka ibiganiro hakibazwa igihe ibiganiro igihe bizatangirira.

Ikindi ni uko bamwe mu baturage bavugaga ko badashaka ko M23 izava mu mujyi wa Goma, kandi ubuyobozi bwa M23 bukavuga ko buzumvira icyo abaturage babasaba.

Umutwe wa M23 usabwe guhagarika urugamba ugeze Sake no mu nkengero zayo, aho wavugaga ko utakomeje urugamba ahubwo urwana wivuna ingabo za Leta ya Congo zikomeza kubashotora.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

m23 inapashwa toka.

matabaro amani yanditse ku itariki ya: 26-11-2012  →  Musubize

icyo ntekereza ni uko M23 niba ireba kure ntizemere kuva goma itaravugana na kabila,kdi iyi myanzuro ihabanye n’iyafashwe na LONI yo kwohereza indege zitwara (drones)ark mfite ikibazo M23 niyanga iyi myanzuro bizagenda bite?

bralo yanditse ku itariki ya: 25-11-2012  →  Musubize

Muby’ukuri ikibazo cya congo ndasanga hari abayobozi bo mu karere harimo abakirenagiza nkana. Urugero muri Tanzania hari aba masai, muri kenya hari aba masai, ariko uri muri TZ aba ari umu Tanzania no muri Kenya nuko. Jye nkibaza kuri abanye kongo bavuga ikinyarwanda, badafatwa nka ba nyekongo? ahubwo ntibafashwe kumvisha Kabila ko nabo bafite uburenganzira bwabo. Erega sibo bakase imipaka, niba babona ko badakwiye kuba bo (abacongomani) nibabareke babasubize murwanda nakarere kabo. Ariko ukuri kuratsinda igihe cyose

Gahaya yanditse ku itariki ya: 24-11-2012  →  Musubize

Mu gihe abazungu batarumva neza ibibazo bya Congo, ndabona ibisubizo bitangwa ari nko kwerekana ko tutanga gufatanya n’abandi. Wagira ngo hariya hantu ntihigeze kuba mu Rwanda mbere y’uko Zaire na Congo bibaho. Kuki bitiranya abaho n’aba i Rwanda? Kuki ariko ntawe ufitiye impuhwe abanyekongo bavuga ikinyarwanda baheze nyuma y’igihugu cya ba sekuru.

Clion Obama yanditse ku itariki ya: 24-11-2012  →  Musubize

Iyi si inama ni ikinamico pe.

Karaki yanditse ku itariki ya: 24-11-2012  →  Musubize

NTIMWEMERE KUHAVA KUKO ABASAZA NAHAYE KUMFASHA KUYOBORARI BO BATUMYE NTABAHA IBYO NARI NEMEYE.MUHAGUME DUSHYIKIRANE MUKIHAFITE.

Kabira yanditse ku itariki ya: 24-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka