RDC: Batanu bazize ubuzima mu mirwano hagati y’ingabo za Kongo na FDLR ifatanyije na Mai-Mai

Inyeshyamba enye z’umutwe wa FDLR na Mai-Mai n’umusirikare umwe wa Leta ya Kongo-Kinshasa baguye mu mirwano yabahuje mu cyumweru gishize mu gace ka Lubero mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Imiryango itegamiye kuri Leta ikorera muri ako gace ivuga ko iyo mirwano yasize abantu benshi ari imkomere (gusa nta mubare nyawo utangwa) harimo n’umugore w’umusirikare wa Leta ya Kongo.

Iyo mirwano yamaze isaha imwe yatangiye mu masaha yo mu rucyerera. Inyeshyamba za FDLR zifatanyije Mai-Mai zateye ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo maze na zo zigerageza kwirwanaho zica inyeshyamba enye; nk’uko Radio Okapi ibitangaza.

Abaturage batuye muri ako gace bavuye mu byabo nyuma y’iyo mirwano batinya ko hakwaduka indi nk’iyo ariko ngo batangiye gusubira mu ngo zabo.

Icyakora, imiryango itegamiye kuri Leta yemeza ko hakiri ikibazo cy’umutekano mu gihe cyose nta basirikare bari muri ako gace kugira ngo bacunge umutekano w’abaturage.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka