Perezida Kabila yahagaritse umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka

Perezida Kabila yahagaritse umugaba w’ingabo zirwanira k’ubutaka hamwe n’abandi basirikare bakuru kubera batungwa agatoki mu kugurisha intwaro ku nyeshyamba mu burasirazuba bwa Congo kandi iyi mitwe iregwa guhohotera abaturage.

Maj.Gen Gabriel Amisi Kumba uzwi ku izina rya Tango fort yegujwe tariki 22/11/2012 nyuma y’uko raporo y’impugucye z’umuryango w’Abibumbye ivuze ko hari imitwe nka Raïa Mutomboki na Nyatura yahawe imbunda bivuye kuri uyu mujenerali.

Iyi mitwe iregwa ubwicanyi no guhohotera abaturage hamwe no gukora ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro n’amahembe y’inzovu mu buryo butemewe.

Umuvugizi wa Leta ya Congo, Lambert Mende, yatangaje ko Raïa Mutomboki hamwe na FDLR bishinjwa ubwicanyi bw’abantu 260 muri Kivu y’Amajyaruguru muri uku kwezi, naho raporo y’impugucye za UN zivuga ko General Amisi yategetse ko Mai-Mai Nyatura ihabwa imbunda 300 zo mu bwoko bwa AK47 kandi nayo iregwa ubwicanyi.

Umutwe wa FDLR, Raïa Mutomboki hamwe na Mai mai Nyatura niyo ishinjwa kwica no gukura mu byabo Abanyecongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda muri Kivu y’amajyaruguru. Muri iyo raporo igaragaza imikoranire y’imitwe y’inyashayamba n’umugaba w’ingabo, umutwe wa M23 ntuvugwamo.

Amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu ahuriye mu rugaga rwa RENADHOC yasabye Perezida Kabila kugira bamwe mu bayobozi akura mu myanya kubera kutagera ku nshingano zabo.

Abaminisitiri basabirwa kweguzwa barimo ushinzwe ingabo, ushinzwe umutekano mu gihugu, minisitiri w’ubutabera, umugaba mukuru w’ingabo, umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka n’umuyobozi wa polisi.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Ikigaragara nuko kabila kuyobora congo byamurenze nafate makenga amugire umugaba mukuru wingabo ubundi amwubakire igisirikari gikomeye (kidafite parapara)

J paul yanditse ku itariki ya: 23-11-2012  →  Musubize

politics is a dirty game in one way kabila arabigira ate ngo uwanga kumva yu mvira ijeri ni yanze imishyikirano kumanwa m23 songa mbere.............1500km away from Goma.

kagabotom yanditse ku itariki ya: 23-11-2012  →  Musubize

mbega kwivamo ubuse usibye gushaka gusebya abantu barabona u Rwanda bataturega amafuti ndi kabila sinakwirukana abo basirikare nakwegurakuko kuyobora ntabishoboye ahubwo arica abaturage be abaziza ubuza m23 iraza kumwigisha discipline areke kumwarira ku Rwanda aturega ubusa

mimy yanditse ku itariki ya: 23-11-2012  →  Musubize

ubu rero insinzi ya M23 irabonetse ubwo Kongo basubiranyemo
M23 oye!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! Songa mbere!!!!!

cyokezo yanditse ku itariki ya: 23-11-2012  →  Musubize

bajye bivuguruza rimwe ngo nu rwanda ubundi ngo ni tango for

kamagaju yanditse ku itariki ya: 23-11-2012  →  Musubize

Ubuse ntureba ko urwanda rurengana abwo nibakomeze iperereza barebe ko atazigurishije muri M23 erga kabira niyegure nahubundi congo yamunaniye rwanda komeza witurize nabawe.

gragra yanditse ku itariki ya: 23-11-2012  →  Musubize

Ubuse ntureba ko urwanda rurengana abwo nibakomeze iperereza barebe ko atazigurishije muri M23 erga kabira niyegure nahubundi congo yamunaniye rwanda komeza witurize nabawe.

gragra yanditse ku itariki ya: 23-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka