Misiri: Abapolisi birukaniwe gutereka ubwanwa barasaba Perezida w’icyo gihugu kubarenganura

Abapolisi birukaniwe gutereka ubwanwa bigaragambirije imbere ya minisiteri ishinzwe umutekano mu gihugu cya Misiri basaba Perezida Mohamed Mursi kubarenganura akabasubiza mu kazi kabo.

Abo bapolisi bavuga ko nta tegeko nta rimwe ribuza abakora mu nzego zishinzwe umutekano gutereka ubwanwa usibye ko Hosni Mubarak wahoze ayobora icyo gihugu wabisabye mu gihe cy’ubutegetsi bwe.

Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Hosni Mubarak wahiritswe ku butegetsi muri Gashyantare nta munyamisiri n’umwe utunze ubwanwa bwinshi wari wemerewe kubona akazi mu myanya ikomeye yo muri Leta bitewe n’uko abantu babufite bafatwaga nk’abanzi b’igihugu.

Hany Maher umwe mu bapolisi 64 bahagaritswe ku mirimo yabo bazizwa gutereka ubwanwa agira ati: «Gutereka ubwanwa ni ibintu bijyanye n’imyemerere yacu y’idini rya Islamu rwose ntaho byaba bihuriye na politiki».

Abenshi mu bayisilamu bo mu gihugu cya misiri batereka ubwanwa bwabo bashaka kwitwara nk’umuhanuzi Mohamed. Ibyapa byari bifitwe n’abo bapolisi bigaragambya byari byanditseho amagambo agira ati: « Kuki Minisiteri y’umutekano ariyo yava mu bandi ikanga kubahiriza inyigisho z’umuhanuzi Mohamad».

Bane muri abo bapolisi bakimara kwirukanwa mu mirimo yabo ntibabyihanganiye kuko bahise bajyana ikirego mu nkiko barega minisiteri ishinzwe umutekano mu gihugu cya Misiri kubirukanira ubusa ibaziza ko bateretse ubwanwa ndetse baranayitsinda usibye ko nayo yaberetse ko izi guhimana ikanga kubasubiza mu kazi kabo nk’uko byategetswe n’urukiko rwaregewe muri urwo rubanza.

Perezida Mohamed Mursi yiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu cya Misiri yari yijeje abantu b’ingeri zitandukanye mu gihugu kujya batereka ubwanwa ngo kandi nawe arabufite ; nk’uko Ibiro Ntaramakuru Reuters dukesha iyi nkuru ibivuga.

Aba bapolisi bigaragambije basaba ko barenganurwa bagasubizwa mu mirimo yabo bashingira ko n’abagore bimwaga uburenganzira bwo gusomera amakuru kuri televiziyo y’igihugu mu gihe cy’ubutegetsi bwa Hosni Mubarak ubu babyemerewe kuva aho Mohamed Mursi agiriye ku butegetsi.

Ubu abayobozi bafite imyanya ikomeye barimo na minisitiri w’intebe muri icyo gihugu bafite ubwanwa.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka