Umukozi mu kigega gifasha abacitse ku icumu rya Jenoside (FARG) atangaza ko icyo kigega cyahaye burusu abanyeshuri 4678 barangije amashuri yisumbuye muri 2011.
Ikigega cya kigenewe gutera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye (FARG), kiratangaza ko guhera mu mwaka w’amashuri utaha, abanyeshuri bose bifuza gukomeza amashuri n’abari baracikanywe bazafashwa gukomeza amashuri yabo.
Umusore w’imyaka 25 witwa Iyakaremye Theogene yavukanye ubumuga bwo kutagira amaguru bituma yiga amashuri abanza ajyanwa ku ishuri ahetswe mu mugongo na se none ageze mu mwaka wa kabiri muri kaminuza.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangije gahunda yo gukangurira Abanyarwanda kugira umuco wo gusoma ihereye ku bakiri bato, nk’imwe mu nkingi zizafasha u Rwanda kugera ku iterambere muri gahunda u Rwanda rwihaye mu cyerekezo 2020.
Sosiyete ya MTN Rwanda icuruza itumanaho yahembye abanyeshuri bane barangije ari aba mbere mu Ishuri rikuru ry’Imari n’Amabanki (SFB) mu rwego rwo kugira ngo iryo shuri rijye ritanga abakozi bashoboye imirimo ku bigo byo mu Rwanda.
Mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi, ubuyobozi bwahaye umwarimu inyana y’ikibamba nk’ishimwe kubera imyaka 38 amaze yigisha mu mashuli abanza.
Mu ishuri ryisumbuye rya APRODESOC ribarizwa mu murenge wa Nemba mu karere ka Gakenke haravugwa ubucuti hagati y’abakobwa n’abahungu (copinage) ku buryo abatabikora bagenzi babo badatinya kubita ibifura.
Ku bufatanye bw’umuryango Isaro Foundation n’itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, tariki 05/07/2012, mu ishuri rya EAV Bigogwe mu karere ka Rubavu hatangijwe isomero rikoranye ikoranabunga (e-library).
Abarimu bo mu ishuli ryigenga rya Lycée ya Ntyazo riri mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza bigaragambije tariki 06/07/2012 banga gutanga ibizimini byabo ngo byandikwe kubera ikibazo cyo kumara amezi atandatu badahembwa.
Umuryango Hope and Homes for Children ku bufatanye n’akarere ka Bugesera batashye ku mugaragaro inyubako ebyiri zubatswe kugira ngo zijye zitangirwamo uburere bw’abana bakiri munsi y’imyaka itatu.
Mu kigo cy’amashuri cya Kirwa kiri mu murenge wa Rurenge mu karere ka Ngoma harabarurwa abanyeshuri batanu batwite inda z’indaro ndetse n’abandi bakekwa ko batwite ariko ntibiremezwa n’abaganga.
Sosiyete y’itumanaho ya MTN yiyemeje ko igiye gufasha ishuri ribanza rya Gashike riri mu murenge wa Kinazi akarere ka Ruhango kuzamura uburezi bwaryo kuko bigaragara ko rifite amikoro macye.
Abashinzwe uburezi mu mirenge 11 yo mu karere ka Nyabihu, tariki 19/06/2012, bahawe mudasobwa zo kubafasha mu kazi kabo. Uw’umurenge wa Bigogwe niwe utarayihawe kuko yari afite iyo akoresha ariko nawe azashakirwa iy’akazi mu gihe cya vuba.
Umwepisikopi ushinzwe uburezi muri Kiriziya Gatolika, Musenyeri Rukamba Filipo asanga kutigisha umwana isomo ry’iyobokamana ari ukumuvutsa uburenganzira bwe akaba anaboneraho gusaba amashuri gushyira imbaraga mu kwigisha isomo ry’iyobokamana.
Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR), yasinyanye amasezerano n’Ingabo z’Igihugu (MINADEF) yo kuzogenera abarimu n’inzobere zizajya zitanga amasomo no guhugura mu gukora n’ubushakashatsi mu ishuri rukuru rya Gisirikare ry’i Nyakinama.
Umusanzu w’abaturage bo mu karere ka Nyagatare wo kubaka amashuri abanza, wageze hafi kuri miliyoni 66 z’amafaranga y’u Rwanda, nk’uko bitangazwa n’urwego rushinzwe uburezi muri Karere.
Mu rwego rwo guteza imbere uburezi mu Rwanda, Perezida Paul Kagame yashyizeho igikorwa ngaruka mwaka cyo kuzajya ahemba abanyeshuri barangiza amashuri yisumbuye babaye indashyikirwa mu gutsinda neza amasomo ya science.
Abana 59 bigaga ku kigo cy’amashuri cya Groupe Scolaire Murambi ya Mbere mu karere ka Gatsibo bataye ishuri kubera impamvu zitandukanye mu mwaka wa 2011 ; nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’icyo kigo.
Mudasobwa nto zigendanwa zigera ku bihumbi 108 zimaze gutangwa mu mashuli abanza muri gahunda ya mudasobwa imwe ku mwana wiga mu mashuri abanza (One Laptop Per Child).
Ku bufatanye na Minisiteri y’uburezi n’umuryango witwa Power of a Pen wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Isaro Foundation yateguye amahugurwa ku myandikire mu mashuri yisumbuye ku barimu baturutse mu gihugu hose(umwe kuri buri karere).
Manirafasha Theoneste, umunyeshuri mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza ku kigo cya Bushara kiri mu Murenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare yakubise abarimu babiri atoroka ishuri none ubuyobozi bw’ikigo bufatanyije n’ushinzwe uburezi mu murenge baramwingingira kugaruka mu ishuri agakomeza amasomo.
Ku bufatanye na Kaminuza yo mu Bushinwa yigisha Ubumenyi, Ishuri Rikuru ryigenga ry’Abarayiki b’Abadivantisti rya Kigali (INILAK) rigiye gutangiza gahunda yo kwigisha no gukora ubushakashatsi bujyanye n’iterambere rirambye rishingiye ku bidukikije.
Amafaranga agenerwa uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda (9YBE) agera ku bagenerwa bikorwa nta kinyuranyo kigaragayemo keretse ubukererwe no kutubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi; nk’uko ubushakashatsi bwa Transperency Rwanda bubigaragaza.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro (WDA) kigiye gutera inkunga ibigo byigisha imyuga bihanga udushya tugamije guteza imbere imirimo ifite isoko muri iki gihe.
Mu rwego rwo kurwanya ubujiji mu ntara y’Amajyaruguru, hafashwe ingamba ko ukwezi kwa Kamena 2012 kuzarangira abaturage batuye iyo ntara batari bazi gusoma babizi ndetse n’abandi basigaye bari mu mashuri.
MTN Rwanda yatashye ku mugaragaro icyumba kizigishirizwamo ibijyanye n’ikoranabuhanga mu ishuri ryusumbuye rya Gihundwe mu karere ka Rusizi. Icyo kigo ni icya karindwi gifunguwe muri gahunda ya ICT Schools Connect Project.
Abanyeshuri 10 b’Abanyarwanda barangije amashuri yabo muri University of Arkansas at Little Rock (UALR) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika baravuga ko biteguye guhita bashyira mu bikorwa ibyo bize kugira ngo bafatanye n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu cyabo.
Ababyeyi bafite abana biga mu ishuri ribanza rya Cyamburara mu kagari ka Cyamburara mu murenge wa Murundi wo mu karere ka Kayonza, baratabariza abana ba bo bavuga ko bari kudindira mu masomo kubera ko bamaze icyumweru kirenga batiga.
Kaminuza yo muri Amerika yitwa California Baptist University (CBU) yashyikirije Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Pierre Damien Habumuremyi impamyabumenyi y’ikirenga mu mategeko (honorary Doctorate Degree in Law) tariki 05/05/2012.
Muhayimana Jean Damascene wahoze ari umurezi ku kigo cy’amashuri yisumbuye i Mutenderi yafunzwe akekwaho kurya ruswa agatanga ishuri mu buryo bumewe n’amategeko ariko nyuma aza gufungurwa. Nyuma yo gufungurwa amaze amezi abiri atagira ikigo yigishaho.