NUR: Abanyeshuri barangije bazambikwa amakamba mu byiciro

Umuhango wo kwambika amakamba abanyeshuri barangije muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda (NUR) muri uyu mwaka wa 2011-2012 uzaba mu byiciro mu gihe mu myaka yabanje byajyaga bikorerwa rimwe ku banyeshuri bose barangirije rimwe.

Amakuru agaragara ku rubuga rwa internet rwa kaminuza nkuru y’u Rwanda atumira abantu bose baba abanyeshuri bakihiga, abaharangije, ababyeyi ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye kwitabira uyu muhango uzatangira tariki 23/10/2012 ukageza tariki 26/10/2012.

Uku kwambikwa amakamba kuzakorwa hashingiwe ku mashami bize aho. Tariki 23/10/2012 hazambikwa abanyeshjuri barangije mu ishami rya Arts, Media and Social Sciences ndetse n’abarangije mu mategeko (Faculty of Law).

Tariki 24/10/2012 hazakurikiraho abasoje amasomo yabo mu mashami y’ubuhinzi (Faculty of Agriculture), ubuvuzi (Faculty of Medicine) no muri School of Public Health.

Tariki 25/10/2012 hazambikwa abarangije mu mashami y’ubumenyi (Faculty of Sciences, Faculty of Applied Sciences and CGIS ) naho tariki 26/10/2012 hazasoza abanyeshuri bize ibijyanye n’ubukungu no gucunga imari (Faculty of Economics and Management).

Bivugwa ko izi mpinduka zigamije kugabanya amafaranga yajyaga atangwa na kaminuza nkuru y’u Rwanda mu gukora uyu muhango, ngo kuko uzajya ubera mu cyumba cy’imyidagaduro cya kaminuza (grand auditorium).

Gutira imyenda izambarwa muri uyu muhango byatangiye kuri uyu wa mbere tariki 08/10/2012, aho umunyeshuri asabwa kwishyura amafaranga ibihumbi 50 akazayasubizwa amaze gutirura uyu mwenda.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

jya kuri website ya NUR, aho basobanura ko abanyeshuri basabwa gutanga amafaranga 50 000 ya gown hanyuma bayigarura bagasubizwa 45 000.

uwimana yanditse ku itariki ya: 15-10-2012  →  Musubize

Amakamba se ni ibiki?

Murorunkwere yanditse ku itariki ya: 12-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka