Hagiye gushingwa ikigo ngororamuco cy’abakobwa

Nyuma yuko ikigo ngororamuco cyashyiriweho urubyiruko rw’abahungu kigaragarije umusaruro, hagiye gushingwa ikigo ngorora muco cyagenewe abakobwa. Igororwa rikorerwa abahungu rigomba gukorerwa abakobwa kandi uyu mwaka ukarangira ikigo cyigorora abakobwa kimaze kujyaho; nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe.

Kuba abahungu barenga 3500 bamaze kugororwa nta mukobwa uragororwa bigaragaza ubusumbane, mu gihe umubare w’abakobwa bakora ubuzererezi mu Rwanda wiyongera ndetse bakajya no kubukorera hanze yarwo birimo no kwicuruza mu bihugu bikikije u Rwanda.

Zimwe mu mbogamizi zari zagaragajwe ni aho abakobwa bajyanwa kugororerwa ndetse no kubona ababagorora, ariko Minisitiri w’Intebe avuga ko uyu mwaka uzashira ikigo kimaze kujyaho kugira ngo intambwe iterwa ku bahungu iterwe no ku bakobwa.

Nubwo ikigo cy’i Wawa cyatangiye hari abatakivuga neza, ubu kiri mu bigo bitanga ubumenyi kandi kigashobora gushyira ku murongo abari barasabitswe n’ibiyobyabwenge n’ubuzererezi babuza imiryango batuye amahoro.

Minisitiri w'Intebe yashimye ibikoresho bikorwa n'urubyiruko ruri i Wawa.
Minisitiri w’Intebe yashimye ibikoresho bikorwa n’urubyiruko ruri i Wawa.

Nsengiyumva Pacifique, umwe mu bagorowe n’iki kigo, avuga ko yari yarabaye imbata y’ibiyobyabwenge kugera aho ahungabanya umutekano w’abaturage ariko aho yaviriye iwawa abanye neza n’umuryango we.

Umugore we ashimangira ko umugabo we agikoresha ibiyobyabwenge batumvikanaga ariko ubu bashoboye no gutera imbere aho aviriye i Wawa.

Ubushakashatsi bwakozwe mu Rwanda bugaragaza ko 52% by’urubyiruko rufite imyaka hagati ya 11na 35 bakoresheje ibiyobyabwenge nibura rimwe, naho abarenga 5% babaye imbata zabyo, mu gihe 21% z’urubyiruko rwajyanywe i Ndera bakoresheje ibiyobyabwnege.

Ubwo yasuraga ikigo ngororamuco cyiri i Wawa, Minisitiri w’Intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi, yanenze aho abanyeshuri barara avuga ko hakwiye kubakwa amazu hakagabanywa ubucucike, ndetse anenga n’imyenda abanyeshuri bambikwa asaba ko ihindurwa.

Mu muhango wo guha impamyabushobozi urubyiruko 711 rurangije kwiga imyuga muri icyo kigo, 15/09/2012 , Minisitiri Habumuremyi yanabiye inka 20 iki kigo mu kugifasha guteza imbere imibereho myiza y’abakigamo.

Nk’uko ikigo cy’i Wawa gikomeje kongererwa imbaraga kugira ngo kigere ku nshingano cyagenewe, Minisitiri w’Intebe yasabye ko ababyeyi bakwita ku burere bw’abana babo bikabarinda kuzanwa kugororerwa i Wawa.

Imwe mu myenda Minisitiri w'Intebe yanenze asaba ko wahindurwa.
Imwe mu myenda Minisitiri w’Intebe yanenze asaba ko wahindurwa.

Hari abanyeshuri bigaga mu bigo by’amashuri bikomeye nka Green Hills na Sunrise ariko kubera gusabikwa n’ibiyobyabwenge byatumye bazanwa i Wawa; nk’uko uwitwa Bill urangije mu kigo cya i Wawa yabitanzemo ubuhamya.

Ababyeyi bakaba basabwa kwita ku burere bw’abana bari mu kigero cy’imyaka 11 kuko benshi aribwo biga gukoresha ibiyobyabwenge.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Ndasaba abayobozi b’i wawa ko bajya babaza abantu babonye bazanywe n’inzego z’umutekano ko bishimiye aho bashyizwe kuko benshi basohoka bahavuga nabi bitewe n’ubuzima bwiza babagamo mbere, icyo tugomba kumenya hanze hari abantu benshi bifuza i wawa !

MAGERAGERE yanditse ku itariki ya: 3-09-2013  →  Musubize

nicolas nawe nubwo yirukanwe ,nawe bamusubizeyo ajye mu myuga kuko ruswa nawe wagirango baravukanye...ese yagiye ate?

xx yanditse ku itariki ya: 3-11-2012  →  Musubize

icyo cyorezo cyateyeyo ko mutakimenyesha abanyarwanda ,mukaba mwihereranye ayo makuru,twumva ko benshi bari kubigwamo?ni bwoko ki?ko mutabigeza kubafiteyo ababo??

xx yanditse ku itariki ya: 24-09-2012  →  Musubize

Turashimira Leta y’Ubumwe yashyizeho ubu buryo bwo kugorora ndetse ikanabigisha umwuga. Iki kigo cyari gikenewe kandi ndahamya ko abakirangizamo bataha bakigirira akamaro kuko baba bigishijwe imyuga. bajye babaha n’ibikoresho by’ibanze maze bajye kwihangira imirimo.

Gira amahoro

Donat yanditse ku itariki ya: 18-09-2012  →  Musubize

bajyaneyo nabandi barya ruswa bakirengagiza uburenganzira bwa muntu,haribenshi bajyanwa muburyo butemewe namategeko kugira ngo biharira ibibzo byabo byo kunyereza imitungo yiwabo,bakabajyanayo babyitirira amatabi kumbe arugushaka gusigara babirya neza....??ibyo mubivuga ho iki?uburenganzira bw’umuntu buri he?ese mubashinja burigihe ayo my drugs muzi ubuzima babayeho?ikibibatera?numvaga byaba byiza murwanije ikibibatera mbere yo kurwanya igikorwa gituma babijyamo. abakirunka bageze kuri 90% kandi ni urubyiruko?IMPAMVU NI IYIHE?ikibatera ibyo ni iki?bose ni ukunananirana??

xx yanditse ku itariki ya: 18-09-2012  →  Musubize

Njye mbona batwaye abagore bose byafasha kubaha abagabo babo kuko abagore biki gihe Nyagasani wenyine niwe uzi uko iby’ingo bizarangira;Abagore bigize abasambanyi;gukunda amafaranga bagakabya kuburyo aho kubura amafaranga yabura umugabo we!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Assiya yanditse ku itariki ya: 17-09-2012  →  Musubize

bazajyaneyo abadepite bose

kk yanditse ku itariki ya: 16-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka