Amarerero azaca ubuzererezi mu mujyi wa Musanze - Umuyobozi w’akarere

Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Mpembyemungu Winifrida, arakangurira abyeyi bo muri ako karere kwitabira amarerero kuko ari ahantu hazabafasha kuzamura uburere bw’abana babo, ndetse bikanabarinda kuhigira imico mibi, cyangwa kuba bahohoterwa.

Kugeza ubu buri murenge mu karere ka Musanze ufite byibura irerero rimwe. Tariki 01/11/2012 hatashywe andi marerero atanu.

Muri uwo muhango, umuyobozi w’akarere ka Musanze yasobanuye ko aya marerero kandi aje kuba umuti urambye w’ubuzererezi mu karerere ka Musanze. Yagize ati: “Umuti urambye wo guca ubuzererezi mu mujyi wa Musanze ni ukohereza abana mu marerero”.

Abana biga mu marerero yitwa ECD mu karere ka Musanze.
Abana biga mu marerero yitwa ECD mu karere ka Musanze.

Muramira Bernard, umuyobozi mukuru w’umuryango Strive foundation Rwanda washyize mu bikorwa umushinga wo gushyiraho amarerero, mu bice bitandukanye by’igihugu, yavuze ko aya marerero yitwa ECD (early childhood development centers) atandukanye n’amarerero yari asanzwe amenyerewe.

Yagize ati: “ECD zihuza uruhurirane rw’ibikorwa byinshi. Ni uburyo bwo kurinda umwana ihohoterwa, uburyo bwo kugirango atangire uburezi akiri mutoya ndetse n’uburyo bwo kugirango yitabweho mu buryo bw’imikurire”.

Bimwe mu bikoresho abana biga muri ECD bakoresha.
Bimwe mu bikoresho abana biga muri ECD bakoresha.

Aya marerero ngo areba umwana kuva ku myaka 0 kugeza kuri itandutu, bishatse kuvuga ko bita ku mwana na mbere y’uko avuka, baganiriza ababyeyi, haba mu kuboneza urubyaro cyangwa se kwita ku bana bazabyara.

Kugeza ubu mu turere twa Burera na Musanze, umushinga Strive foundation Rwanda umaze kuhatangiza ama ECD 30, aho bakira abana kuva ku myaka ibiri kugeza ku myaka itandatu.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka