Bugesera iri ku isonga mu kugira abantu bake batazi gusoma no kwandika bakuze

Ubushakashatsi bwakozwe na Intégrale sur les Conditions de Vie des ménages (EICV) bwagaragaje ko akarere ka Bugesera kari ku isonga mu kugira abantu bake batazi gusoma no kwandika bakuze.

Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko mu karere ka Bugesera kugeza magingo aya, hari abatazi kwandika, gusoma no kubara bagera ku bihumbi 15.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, madamu Narumanzi Leonille, avuga ibyo babigezeho kuko bihaye intego y’uko buri kagari kagomba kugira ishuri ryigisha abakuze gusoma, kwandika no kubara.

Ati “Ubu turimo gukorana n’amadini kuko bo babakurura byoroshye noneho bigatangira babigisha gusoma bibiliya.”

Mu mwaka wa 2009 higishijwe abagera ku 6900 naho mu mwaka wa 2010 higishwa abagera ku 8000. Muri uyu mwaka habarurwa abagera ku 3653 bari baracikanwe bicaye ku ntebe y’ishuri mu masomero 198 hirya no hino mu mirenge, aho bigishwa gusoma, kubara no kwandika.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ati “Intego ni uko mu mwaka wa 2014 nta muntu n’umwe uzaba utazi gusoma no kwandika mu karere ka Bugesera.”

Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, madamu Narumanzi Leonille.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, madamu Narumanzi Leonille.

Hashyizweho komite igizwe n’abantu barindwi ikurikirana iyo myigishirize y’abakuze, maze igategura amasuzumabumenyi ateye kimwe ku rwego rw’akarere maze hakamenyekana urwego abakurikiye inyigisho bagezeho.

Abiga gusoma, kwandika no kubara babikora mu masaha ya nyuma ya saa sita bityo ntibibangamire imirimo yabo isanzwe.

Icyegeranyo cya UNESCO cyo mu mwaka wa 2009 kigaragaza ko miliyoni 793 by’abaturage ku isi hose bakuze aribo batazi gusoma, kwandika no kubara. U Rwanda ruherutse guhabwa igihembo cyo ku rwego mpuzamahanga kubera kwigisha abatazi gusoma kwandika no kubara bakuze.

Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kuba rwaranduye ubujiji mu baturage barwo. Mu mwaka wa 2020 Abanyarwanda 100% bazaba bazi kwandika gusoma no kubara.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka