Abarimu bo kuri GS Runyinya banze gutanga ikizamini kubera agahimbazamusyi

Abanyeshuli bo mu mwaka wa kabiri bo mu rwunge rw’amashuli rwa Runyinya ntibashoboye gukora ikizamini cy’amateka tariki 26/10/2012 kubera ko abarimu banze kugitanga batari bahabwa agahimbazamusyi bemerewe n’ababyeyi.

Abo banyeshuri bari bukore ikizamini nyuma ya saa sita ariko barategereje baraheba barinda bataha batagikoze batazi n’impamvu.

Umwe mubanyeshuri yagize ati: “Ntakizere na gito tugifite cyo kuzatsinda kiriya kizamini pe! Turateganya ko bazakiduha bidutunguye kandi tutiteguye, ariyo mpamvu byatubabaje kuba tutarasobanuriwe neza impamvu y’isubikwa ryacyo.”

Abarezi babo twagerageje kuvugisha bo se barabihakana ahubwo bakavuga ko ingengabihe yahindutse.

Gahongayire Scovia umwe muri bo ahakana yivuye inyuma ko batanze gutanga ikizamini kuko batarahabwa agahimbazamusyi bagenerwa ahubwo akemeza ko iki kizamini cyahinduriwe undi munsi n’ubwo atawutangaza.

Uyu murezi utarashakaga kuvuna n’itangazamakuru yagize ati: “Ntakizamini twigeze twanga gutanga…mubyumve mutyo.”

Mu nama bagiranye n’ushinzwe uburezi mu murenge wa Tabagwe, aba barimu bakomeje guhakana ko batanze gutanga ikizamini bishyuza ariko umwalimu witwa Twineruhanga Stanley yaje gusa n’ubyemera dore ko yavuze ko icyababaje ariko ayo amafaranga bayabuze nyamara barasinyiwe n’umuyobozi w’ikigo ariko ushinzwe umutungo w’ikigo akanga kuyarekura.

Rwakibibi Eugene umuyobozi w’iki kigo yemeza ko iki kibazo cyabaye koko gusa akibutsa abarezi ayobora ko ayo mafaranga ntaho ahuriye n’umushahara wabo bityo batagomba no kuyishyuza uko babonye dore ko binashoboka ko uyatanga yayisubiza kandi bagakora.

Ibi kandi nibyo bishimangirwa na Mukarushema Donathile ushinzwe uburezi mu murenge wa Tabagwe wemeza ko igikorwa aba barezi bakoze kigayitse kuko n’ubundi ngo ayo mafaranga n’ubusanzwe bayahabwa batarinze bigaragambya.

Ayo mafaranga abarimu baburana ni 5000 ababyeyi bemeye gutangira buri mwana wiga muri segonderi kandi nayo umwana akaba adashobora kuyirukanirwa mu gihe umubyeyi we atarayatanga; nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iki kigo.

Nyuma y’igihembwe ngo umwalimu ashobora kubona arenga ibihumbi 50. Nyuma yo kugirwa inama ibizamini byasubukuwe tariki 29/10/2012.

Urwunge rw’amashuli rwa Runyinya rufite abanyeshuli 172 mu mashuli yisumbuye ariko bose hamwe bakaba basaga 2700 n’abarimu bose hamwe 46.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka