Kamonyi: Urubyiruko rugiye ku isoko ry’umuririmo ruributswa kwirinda na Sida

Urubyiruko rurangije mu kigo ry’imyuga cya Rukoma, giherereye mu karere ka Kamonyi, baributswa ko bagomba kwirinda abashukisha ibikoresho bakeneye, akenshi bagamije kubashora mu busambanyi.

Ibi babitangarijwe kuri uyu wa Gatanu ubwo basizaga amasomo yabo mu myuga, muri iki kigo cya CFPA (Centre de Formation Professionnelle et Artisanale), bakanahabwa n’ibikoresho bazakenera mu gushyira mu bikorwa imyuga bize.

Urubyiruko rurangije imyuga mu kigo cya CFPA.
Urubyiruko rurangije imyuga mu kigo cya CFPA.

Nyuma yo kubihabwa rero, Umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’umushinga Global Fund muri aka karere, Aphrodis Kayiranga, yabasabye kwitwara neza bakirinda uwabashura muri izo ngeso zabangiriza ubuzima.

Ati: “Hanze ahangaha haranduye kuko icyitwa Sida gicanye maremare”.

Abo basore barangije mu bwubatsi no mu bubaji, bibukijwe ko bashobora kuzahura n’abagore baboshya gukorana nabo imibonano mpuzabitsina, bakabahonga ibikoresho birusha agaciro ibyo bahawe n’umushinga.

Ku bakobwa barangije kudoda bo, babwiwe ko ingaruka bahurira nazo mu kwiyandarika ari nyinshi kuko uretse na Sida bashobora no guterwa inda batiteguye. Yabasabye kugira imyitwarire myiza nk’iyabaranze biga kandi babyaza umusaruro ubumenyi n’ibikoresho bahawe.

Abo banyeshuri bashimye umushinga Global Fund wabafashije kwiga imyuga, nyuma yo kubura amahirwe yo gukomeza icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, bizeza abayobozi babo ko bazitwara neza, bakoresha ibyo bikoresho bahawe ngo bateze imiryango baturukamo imbere.

Buri mwana yashyikirijwe ibikoresho bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda agera ibihumbi 85, harimo imashini idoda imyenda, imashini itera karabasasu, iforomo za bloke sima na krositara, itindu, urukero, metero n’ibindi bijyanye n’umwuga buri wese yize.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka