Mu kwitegura isabukuru y’imyaka 83, GSO yamuritse amateka yayo

Mu rwego rwo kwitegura isabukuru y’imyaka 83 rumaze rushinzwe, guhera tariki 18 Nzeri, Urwunge rw’amashuri rw’indatwa n’inkesha (GSO Butare) rwafunguye imurika ry’igihe cy’icyumweru ku mateka yarwo.

Mu bimurikwa harimo ibitabo byanditswe n’abarimu ndetse n’abanyeshuri bize mu rwunge rw’amashuri rw’indatwa n’inkesha, amafoto agaragaza bamwe mu bantu bazwi bize muri iki kigo; nk’uko Mushimiyimana Gaspard, umukozi ushinzwe isomero ry’iki kigo abisobanura.

Iri murika kandi ni n’uburyo bwo gutangira kwegeranya amakuru ashoboka arebana n’iki kigo kuko ngo cyitegura kuzizihiza isabukuru y’imyaka ijana mu gihe kiri imbere, dore ko ubu kimaze imyaka 83.

Ubwo GSO Butare yafunguraga imiryango tariki 25/09/1929 ni ryo shuri ryisumbuye ryariho icyo gihe mu Rwanda rikigirwamo n’abaturutse mu Burundi, mu Rwanda no mu gice cya Kongo.

Imwe mu mafoto amuritse iriho bamwe mu bashefu bo mu Rwanda bize muri GSO.
Imwe mu mafoto amuritse iriho bamwe mu bashefu bo mu Rwanda bize muri GSO.

Gitangira cyigirwagamo amashami ane ari yo candidat chef ryigwagamo n’abategurwa kuyobora. Mu Rwanda ho ryizwemo cyane cyane n’abategurwaga kuba abashefu b’amasheferi cyangwa amasusheferi.

Icyo gihe hari n’andi mashami atatu ari yo: iry’ubuhinzi, iry’ubuvuzi bw’abantu n’iry’ubuvuzi bw’amatungo. Kuri ubu cyigisha amasomo ajyanye n’ubumenyi (science).

Mu mafoto amuritse muri iri murika rero, hagaragaramo bamwe mu babaye abashefu mu Rwanda nka Bwanakweri wayoboye mu Kabagari, Rugigana wayoboye Ubusanza na Kimonyo wayoboye Amayaga. Harimo kandi n’Abarundi bazwi bize muri iki kigo nk’igikomangoma Louis Rwagasore.

Zimwe mu nyubako z'urwunge rw'amashuri rwa Butare.
Zimwe mu nyubako z’urwunge rw’amashuri rwa Butare.

Iri murika ribaye ku nshuro ya kabiri kuko irya mbere ryabaye mu mwaka ushize wa 2011. Ikigo kirateganya kuzakomeza kujya gikora bene aya mamurika, kuko bituma kibasha kwegeranya buke buke amateka yacyo.

Urugero nko mu mwaka ushize hari ibitabo 80 byonyine byanditswe n’abarimu ndetse n’abanyeshuri, ariko ubungubu hari 250.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka