Umwalimu-SACCO yagenewe miliyari eshanu mu rwego rwo guteza imbere mwalimu

Binyuze muri gahunda yihariye yo guteza imbere umwarimu no kuzamura imibereho ye, amafaranga yagenerwaga ikigega Umwalimu-SACCO, uyu mwaka yashizwe miliyari eshanu avuye kuri miliyoni 500 iki kigega cyabonaga buri mwaka.

Umwaka umwe ikigega kizajya gihabwa miliyari eshanu undi gihabwe miliyari imwe, ku buryo mu myaka 10 iki kigega kizaba kimaze kugeramo miliyari 30, nk’uko bitangazwa na Minisitiri w’Uburezi, Dr. Vincent Biruta.

Agira ati: “Ibyo bizatuma abarimu babasha kubona inguzanyo ku nyungu ya 11% mu gihe uyu munsi byari 14%. Izi nguzanyo zizajya zijyana no kwiteza imbere, ibijyanye no kubaka amazu, imishinga ibyara inyungu kugira ngo koko babashe kwiteza imbere”.

Ibi yabitangarije abanyamakuru, kuri uyu wa Kane tariki 01/11/2012, nyuma y’umunsi umwe Inama y’Abaminisitiri iherutse guterana yemeje iyi gahunda izaba irebana n’abarimu ba Leta n’ab’ibindi bigo bifitanye amasezerano nayo.

Nubwo iyi gahunda izajya yorohereza abafite imishinga ibyara inyungu kurusha abashaka ayo kwikenura bazajya bunguka 13%, Minisitiri Biruta asanga ije kunganira izari zisanzwe ziriho zo kuborohereza kubona inguzanyo mu mabanki asanzwe n’ibindi bigo by’imishinga nka BDF.

Izamurwa ry’umushahara wa mwalimu naryo riri mu byo MINEDUC yishimira ko yagezeho, mu gukomeza guteza imbere mwalimu, nubwo abarimu bo bakomeje gusaba ko bakoroherezwa kubona inguzanyo.

Ubusanzwe inguzanyo mu mabanki igira inyungu igera kuri 17%, ku buryo abayifata barimo n’abarimu binubiraga ko ihanitse cyane. Gusa ntibyabujije bamwe bayifashe kwerekana ko bagenzi babo bafashijwe bakwiteza imbere biyubakira amazu abandi bagakora ubucuruzi bakiteza imbere.

Minisitiri Dr. Biruta avuga ko Leta iri mu biganiro byo gusaba ibigo by’imari ziciriritse nka Umurenge SACCO, gukomrana n’abarimu neza.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyo muvuga ngo tworoherejwekubona inguzanyo umuntu ajya kuyaka akayitangaho 1/2 cyayo akeneye kubera gusorera ingwate muransetsa.jye numva mwalimu ingwate ye yajya iba saraire gusa.ibyamazu,amasambu,amashyamba bikavaho.

Alias yanditse ku itariki ya: 10-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka