Nyamasheke: Amashuri arasabwa kwirinda ingeso yo gukopeza abanyeshuri

Akarere ka Nyamasheke karatangaza ko ibikorwa by’urukozasoni byo gukopeza abanyeshuri mu bizamini bya Leta byagaragaye umwaka ushize muri aka karere bikwiriye kuba umuziro, ntihazagire aho byongera kugaragara.

Umwaka ushize, ibigo bibiri byo mu mirenge ya Macuba na Karambi habayeho gukopeza abanyeshuri bakoraga ikizamini cya Leta gisoza amashuri, maze ibizamini by’abasaga 150 biba imfabusa.

Iyi ngingo yagarutswemo mu nama y’uburezi yaguye y’akarere ka Nyamasheke yateranye kuri uyu wa kabiri, tariki 09/10/2012, ubwo yigaga ku ngingo yo gutegura ibizamini bya Leta biteganijwe kuba mu kwezi gutaha k’Ugushyingo.

Abayobozi b'imirenge n'ab'ibigo by'amashuri batewe isoni no kuba harabayeho gukopeza abanyeshuri.
Abayobozi b’imirenge n’ab’ibigo by’amashuri batewe isoni no kuba harabayeho gukopeza abanyeshuri.

Mu murenge wa Macuba (umwe mu yagaragayemo iki kibazo umwaka ushize) bafashe ingamba zo kutajenjeka kuri iyi ngingo ku buryo nihagira aho byongera kugaragara, umuyobozi w’icyo kigo azirukanwa nta nteguza kandi umwarimu bigaragayeho ko yabigizemo uruhare nyirizina agakurikiranwa n’inzego z’ubutabera.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Gatete Catherine yabwiye abayobozi b’ibigo by’amashuri ko bakwiriye gufata ingamba zikomeye kugira ngo uru rukozasoni ruzabe umuziro ku buryo rutazongera kubaho ukundi.

Abayobozi b’amashuri yo muri ako Karere ngo bakwiriye kuganira n’abarimu bayobora bakababwira ko ibi byemezo ari ihame kandi ko uwo bizagaragaraho azahanwa by’intangarugero.

Umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke wungirije yihanangirije abayobozi b'amashuri kwirinda umuco wo gukopeza abanyeshuri.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije yihanangirije abayobozi b’amashuri kwirinda umuco wo gukopeza abanyeshuri.

Ngo abayobozi bamwe na bamwe b’ibigo by’amashuri bakopeza abanyeshuri mu gihe cy’ibizamini bya Leta, ahanini bagamije kwirinda igisebo cyaba ku mashuri bayobora biturutse ku gutsindwa muri ibyo bizamini.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Wungirije Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, asanga abayobozi b’ibyo bigo bakwiye guharanira iri shema hakiri kare, bakirinda ingeso y’urukozasoni yo gukopeza kuko nta musaruro itanga kandi igasiga icyasha isura y’uburezi.

Ntivuguruzwa Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka