Rutsiro: Umuyobozi w’akarere arashishikariza abarimu gutsindisha abana benshi uyu mwaka

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard, yagiranye ibiganiro n’abarezi bo mu murenge wa Mukura tariki 23/10/2012 abemerera ko mu bizamini bya Leta bisoza umwaka nibatsindisha nibura ku kigereranyo cya 85% azabasengerera.

Ibyo biganiro bije bikurikira inama y’uburezi akarere gaheruka kugirana n’umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Harebamungu Mathias, akarere kamwemerera ko uyu mwaka bazatsindisha ku kigero gishimishije.

Iyo ikaba ari yo mpamvu ubuyobozi bw’akarere bwamanutse bujya kuganira n’abarimu kugira ngo barebe aho bageze bubahiriza ayo masezerano bagiranye na Dr. Harebamungu.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yabwiye abo barezi ko ari indorerwamo ndetse ko ari na bo abanyeshuri bafatiraho urugero cyane cyane mu myitwarire abasaba kugira ikinyabupfura ndetse no gutanga ubumenyi bufite ireme ku banyeshuri.

Yagize ati: “Ndabasaba ko twakwiheraho tukagira ikinyabupfura, noneho tukabitoza abo turera hanyuma tukabaha ubwenge hanyuma tukagera ku ntsinzi y’ijana ku ijana noneho tukanywa intango y’amarwa kuko mwabashije kwesa umuhigo”.

Umuyobozi w'akarere ka Rutsiro yasabye abarimu gutanga uburezi bufite ireme no kurangwa n'imyitwarire iboneye.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yasabye abarimu gutanga uburezi bufite ireme no kurangwa n’imyitwarire iboneye.

Abarimu na bo bemereye umuyobozi w’akarere ka Rutsiro ko bazashyiramo imbaraga zose zishoboka gusa bamugaragariza zimwe mu mbogamizi bafite zijyanye n’uko hari abarimu bigisha muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 nyamara batarize uburezi bakaba bakeneye amahugurwa.

Umuyobozi w’akarere yavuze ko bagiye kubyigaho ku buryo abo barezi bazagenda bategurirwa amahugurwa ya hato na hato.

Indi mbogamizi abo barimu bagaragaje ni umubare mucye w’ibitabo ku bigo bimwe na bimwe.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yabwiye abo barimu ko bo ubwabo bajya bakora urutonde rw’ibitabo bakeneye birimo inyigisho zigezweho bakabitumizaho noneho ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) kikabiboherereza.

Abarimu kandi bibukijwe ko na bo ubwabo bajya bagerageza gushakisha ubundi bumenyi ku ruhande badategereje ubwo bagenerwa gusa, bagatanga ubumenyi bufatika batitwaje ko buri munyeshuri wese yemerewe kwimuka.

Usibye ibiganiro biganisha ku burezi bufite ireme, umuyobozi w’akarere yunguranye ibitekerezo n’abarezi ku buryo butandukanye bwabafasha kwiteza imbere, birinda akabari, ahubwo bakora imishinga iciriritse iganisha ku buhinzi, ubworozi ndetse n’ubucuruzi.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka