Ishuli St Peter ry’i Nyanza na Bismarck School ryo mu Budage basinyanye amasezerano y’ubufatanye

Ishuli rya Saint Peter’s Secondary School “Igihozo” riri mu karere ka Nyanza n’irya Bismarck ryo mu mujyi wa Numberg mu Budage basinyanye, tariki 15/10/2012, amasezerano y’ubufatanye mu rwego rw’uburezi.

Isinywa ry’ayo masezerano ryabereye ku cyicaro cy’iryo shuli kiri Busasamana mu karere ka Nyanza ahagarikiwe na Nyiricyubahiro umushumba wa Diyoseze gatorika ya Butare, Filipo Rukamba.

Umubano wayo mashuli yombi watangiye mu mwaka wa 1998 ariko uko wagiye waguka impande zombi zisanga warushaho kugenda neza haramutse hashyizweho amasezerano y’ubufatanye bushimangira umubano wari usanzweho.

Padiri Bizimana Remy, umuyobozi w’ishuli rya Mutagatifu Petero “Igihozo” kimwe na mugenzi we Dr Hans wari uhagarariye ishuli rya Bismarck bose bahuriza hamwe bakavuga ko ayo masezerano bashyizeho umukono agiye kuvugurura byinshi mu birebana n’urwego rw’uburezi.

Isinywa ry'amasezerano ryari rihagarariwe na Musenyeri wa Diyoseze ya Butare Filipo Rukamba.
Isinywa ry’amasezerano ryari rihagarariwe na Musenyeri wa Diyoseze ya Butare Filipo Rukamba.

Amasezerano azashimangira umubano kugeza n’ubwo uruhande rumwe ruziga ururimi rw’urundi ruhande nk’uko byakomeje byemezwa n’izo mpande zombi.

Ibi byo ngo bivuga ko barimu bigisha muri Bismarck bazagera ubwo baza kwigira ururimi rw’ikinyarwanda kuri bagenzi babo bigisha mu ishuli rya Mutagatifu Petero “ Igihozo” ndetse nabo bajye hanze kwigirayo ururimi rw’ikidage maze uwo mubano bose bawiyumvemo.

Uko iminsi igenda yicuma abarimu b’ibyo bigo byombi bazajya kandi basangira ubumenyi bamwe bigire ku bandi ibyabafasha mu iterambere ry’uburezi; nk’uko Dr Hans wari uhagarariye ishuli rya Bismarck yabishimangiye.

Abanyeshuli ba St Peter “Igihozo” bari indorerezi mu isinywa ry'ayo masezerano.
Abanyeshuli ba St Peter “Igihozo” bari indorerezi mu isinywa ry’ayo masezerano.

Uhagarariye ishuli rya Bismarck yavuze ko mu gihe kiri imbere impande zombi zizumvikanaho itsinda ry’abanyeshuli baturutse mu gihugu cy’u Budage bazaza gusura bagenzi babo biga mu ishuli ryaragijwe mutagatifu Petero “ Igihozo”.

Yagize ati: “Amasezerano dushyizeho umukono azakora ku mpande zose yaba mu bayobozi ubwabo, abarimu n’abanyeshuli ubwabo basurane akndi bigishanye”.

Madamu Marie Claire Wisenhofer ufite umubyeyi ukomoka mu gihugu cya Australiya ubu wibera mu Rwanda mu karere ka Nyanza akaba ari nawe washinze iryo shuli ryaragijwe Mutagatifu Petero “ Igihozo” yishimiye ko ibizava muri uwo mubano ari byinshi cyane kandi impande zombi zizungukiramo.

Yagize ati: “Ndishimira ko ntaruhiye ubusa nshinga iri shuli kuko rirerera Abanyarwanda kandi uko bukeye n’uko bwije niko ryagura amarembo rikagirana umubano n’andi mashuli yo hanze y’igihugu cy’u Rwanda”.

Madamu Marie Claire Wisenhofer washinze ishuli rya St Peter asabana na bamwe mu bana baryigamo.
Madamu Marie Claire Wisenhofer washinze ishuli rya St Peter asabana na bamwe mu bana baryigamo.

Ishuli ryaragijwe Mutagatifu Petero “ Igihozo” ryatangiye ryigisha imyuga ariko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ryaje guhindurwa ishuli ryisumbuye kugira ngo rihe amahirwe abana b’Abanyarwanda.

Ubu ryigamo abanyeshuli 574 barimo abahungu n’abakobwa bigishwa n’abarimu 33 barimo umwe ufite icyiciro cya gatatu cya kaminuza (master’s degree).

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

iki kigo bakimaye kwigayo MCE am coming for you igihozo st peter

MUKAMA GAD yanditse ku itariki ya: 5-10-2022  →  Musubize

MWAMFASHA MUKAMBWIRA NIBA HARI MCE

IRADUKUNDA EMMANUEL yanditse ku itariki ya: 11-09-2019  →  Musubize

Nonese mugira MCB Na PCB

aline uwase yanditse ku itariki ya: 11-01-2018  →  Musubize

NI BYIZA KWIGA MUGIHOZO NANJYE NARAHIZE NONE UBU NTURUTSE M
U BUSHINWA KWIGAYO igihozo turabemera

muhigirwa jean de DIEU yanditse ku itariki ya: 1-11-2017  →  Musubize

Icyo cyigo nagikunze cyane pe ,n’ikigo cyiza gitanga ubumenyi. nange ndifuza kucyigaho muri A Level MEG. Murakoze

herve yanditse ku itariki ya: 13-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka